Imyidagaduro

Lady Gaga yongeye gukora akandi gashya

Stefani Joanne Angelina Germanotta wamenyekanye cyane nka Lady Gaga mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kuvugisha abantu benshi mu bakoresha imbuga nkoranya mbaga  bitewe n’amafoto ye mashya yashyize hanze ndetse anavugisha imirarwe bamwe mu bagabo.

Lady Gaga ni umwe mu bakanyujijeho mu myaka ishize mu muziki abifashijwemo n’udushya twaburi munsi yagiye akora  . Gaga afite  indirimbo zamenyekanye nka “Bad Romance”, “Poker Face”, “Alejandro” na “Paparazzi”, yaherukaga kubica mu yitwa “Million Reasons” muri 2016.

Lady Gaga yavugishije benshi  kubera amafoto yashyize kuri Instagram amugaragaza yambaye utwenda twerekana ubwambure bwe . Ni amafoto yafatiye ku nkengero z’amazi ku mucanga mu Mujyi wa Miami aho yitegura gukorera igitaramo kiri mu byo yise “Joanne World Tour”.

Yagiye yandika kuri buri foto agaragaza uko yiyumva muri ibi bihe ndetse anakomoza kuri album nshya yise Joanne ari kumenyekanisha inaherutse gutoranywa mu zasohotse nziza muri uyu mwaka mu bihembo bya Grammy Awards.

Yagize ati “Nshiye bugufi nashimira ku bwa album yanjye ‘Joanne’ yatoranyijwe n’indirimbo yanjye ‘Million Reasons’ mwarakoze cyane abakunzi banjye n’abatora muri Grammy kunyizera n’umuziki wanjye. Ndabakunda cyane. Uyu ni umunsi ukwiye wo kwishimira akazi gakomeye kakozwe no kudatezuka ndetse no gushima binyuze mu muziki.”

Andi mafoto agaragaza imiterere ye yayanditseho ahuza ibihe arimo n’umunsi mpuzamahanga wo gushima ndetse anavuga ko ari Umwamikazi w’abacishije bugufi.

Amabere ya Lady Gaga

Mu myaka yashize Lady Gaga yakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru biturutse ku myifotoreze n’imyambarire idasanzwe yakundaga gusohokana mu bitaramo, benshi bibuka ikanzu y’inyama yigeze gusohokana mu birori bya MTV Video Music Awards muri 2010.

Stefani Joanne Angelina Germanotta cyangwa Lady Gaga yavutse tariki ya 28 nyakanga 1986, ni umuhanzikazi w’umunyamerika akaba umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa filime.

Gaga yatangiriye kuririmba mu kabyiniro kitwa Open Mic , yizemuri kaminuza ya New York University  aho yigaga amasomo y’ubugeni mbere yuko atangira kuririmba nk’uwsabigize umwuga.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger