Urukundo

Kwizera wasezeranye na Mukaperezida umurusha imyaka 27 nyuma agasambanya umwana yakatiwe

Kwizera Evariste w’imyaka 21 uheruka gukora ubukwe agasezerana na Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 y’amavuko, ubu yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure.

Mu minsi ishize ikinyamakuru Teradignews yabagejejeho inkuru ivuga ko Kwizera yari yatawe muri yombi azira ko hari umwana w’umukobwa w’imyaka 15 yashinjwaga ko yari yarasambanyije akanamutera inda.

Yaje kurekurwa ariko arongera arafatwa nyuma yo kubona ibimenyetso bimushinja nkuko RIB yabitangaje.

Kwizera Evariste na Mukaperezida bari bamaze amezi macye bakoze ubukwe, dore ko tariki 31 Mutarama 2019 ari bwo basezeraniye mu murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana, ubukwe bw’aba bombi bukaba bwararanzwe n’udushya twinshi ndetse n’ibitwenge ku bantu benshi cyane bari babutashye. Ni ubukwe kandi abatari bacye bakunze kutavugaho rumwe, aho bamwe banavugaga ko Kwizera azajya ata umugore we akajya kwishakira abandi bakobwa bakiri bato.

Ingingo y’133 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usambanya umwana, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) ariko mu gihe byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Mu iburanisha ryabaye tariki 30 Kanama 2019, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Kwizera igifungo cy’imyaka 25 ariko umwunganira asaba ko yagahanyirizwa igihano luko yaburanye yemera icyaha n’ubwo yabanje kubihakana hahakorwa ibizamini nyuma akaza kubyemera. Uwo mwana wasambanyijwe ngo yari umukozi wo kwa Mukaperezida na Kwizera, uregwa akaba yariyemereye ko yamusambanyije kenshi kugera ubwo amutera inda. Urukiko rwanzuye ko afungwa imyaka 10.

Evariste na Mukaperezida bari bamaze igihe kitari kirekire bakoze ubukwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger