AmakuruImikino

Kwizera Pierrot mu muryango ugaruka muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza

Umurundi Kwizera Pierre wamenyekanye cyane nka Pierrot, ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports yahoze akinira kugira ngo abe yayigarukamo.

Pierrot uri mu bagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports, yayisinyiye bwa mbere muri 2015 ubwo yari amaze gutandukana na Simba SC Club yo muri Tanzania.

Mu myaka itatu uyu musore yakiniye iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye, yemwe anahembwa nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Rwanda incuro ebyiri (2016 na 2017).

Pierrot yatandukanye na Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize yerekeza muri Al Oruba Sur Sports Club yo muri Oman, cyakora cyo ntibyaza kumuhira ko ayigiriramo ibihe byiza.

Amakuru y’uko uyu musore ashobora kugaruka gukinira Rayon Sports yemejwe n’umuvugizi wayo Nkurunziza Jean Paul wemeje ko bari mu biganiro na we, ariko akaba atarasinya. Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe ifoto ya Pierrot ari kumwe na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger