AmakuruAmakuru ashushye

Kwizera Olivier yirukanwe mu mwiherero w’Amavubi

Umunyezamu Kwizera Olivier wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ amaze ibyumweru bitatu atangaje ko yasezeye gukina umupira w’amaguru kuri ubu yasezerewe mu mwiherero w’iyikipe azira imbuga nkoranyambaga.

U Rwanda ruri kwitegura umukino wa Mali uzabera i Agadir muri Maroc ku wa 1 Nzeri 2021 ndetse n’uwa Kenya uzabera i Kigali ku wa 5 Nzeri, mu mikino ibiri ibanza yo mu itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2021 kizabera muri Qatar.

Mu ijoro ryakeye Kwizera wari mu mwiherero w’Amavubi, yaraye agiye kuri ‘Instagram ; akora ikiganiro mu buryo bwa Live aganira na Kayesu Shalon Manzi umukobwa wavuzwe muri case y’ifungwa rya Davis D na Kevin Kade.

Iki kiganiro cyo kuri Instagram  cyabaye mu ma saa tanu z’ijuro, Kwizera Olivier yaganiriye n’abari babakurikiye ndetse arabaririmbira.

Ibi byatumye abantu bongera kwifatira ku gahanga uyu munyezamu uri mu mwiherero w’Amavubi bitaravuzweho rumwe, hari nyuma yo gufungwa azira ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa ahita asezera ariko akaza kwisubiraho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu akaba yaje gusezererwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi ntiyakoze imyitozo akaba atakomezanyije n’abandi kubera ko yakoresheje telefoni mu masaha akuze.

Ishyirahamwe ry’Umupira ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nta cyo riravuga ku myitwarire y’uyu mukinnyi.

Bamwe mu babonye amashusho y’ikiganiro cy’aba bombi, bavuze ko Kwizera Olivier yaba yarihutishijwe yongera guhamagarwa nyuma y’iminsi mike afunguwe nyuma yo gukatirwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse kubera gukoresha ibiyobyabwenge, agasezera gukina ndetse agahita yisubiraho nyuma y’iminsi 21 gusa.

Ku rubuga rwa Twitter Uwitwa MC Theos, we yavuze ko Kwizera yakabaye abanza kujya mu bigo bimufasha kongera kumera neza nyuma y’uko ubwo yigeze kwemerera urukiko ko amaze iminsi afata imiti imufasha kuva ku biyobyabwenge.

Ati “Uyu musore bari kumushakamo byinshi adafite. Abanze ajye mri ‘Rehab’ noneho agaruke ameze neza. Munyumve neza buri wese yakoresha Social media [imbuga nkoranyambaga] ni ibisanzwe, ariko akwiye gutekereza aho ari n’inshingano afite ndetse na reputation [ahahise] yari afite.”

Gusa, hari n’abandi bagaragaje ko nta nka yaciye amabere kuko kuganira n’umuntu nta kazi byishe.

Umunyamakuru wa Siporo kuri Radio/TV1, Jah d’Eau Dukuze, na we ari mu bagaragaje ko ibyo Kwizera yakoze nta kosa ririmo kuko mu mwiherero atari muri gereza.

Ati “Ariko rero umwiherero w’Ikipe y’Igihugu si gereza! Umuntu afite uburenganzira bwo kuruhuka mu gihe cyose atishe gahunda y’imyitozo. Turi kwiyicira abakinnyi bacu. Ubanza duhora turekereje tubashakaho amakosa! Keretse umukino uri bube bukeye bwaho.”

Muri Gicurasi, havuzwe inkuru y’ifungwa ry’abahanzi Davis D, Kevin Kade ndetse na Thierry ufotora, icyo gihe byavugwaga ko bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 (utaruzuza imyaka y’ubukure ukurikije amategeko y’u Rwanda) ari we uyu Kayesu.

Kayesu Shalon ni umukobwa ufite imyaka 18 y’amavuko ndetse isaga kuko yayujuje ku itariki 23 Ukuboza 2020, ubu akaba yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Kwizera Olivier ni umwe mu banyezamu b’Abanyarwanda bagaragaza impano yihariye mu mupira w’amaguru ariko na we akaba akunda kurangwa n’imyitwarire ivugisha benshi.

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu itsindiwe ku mukino wa nyuma wa CECAFA na Uganda mu 2015, Kwizera Olivier wakiniraga APR FC icyo gihe, yashyize ifoto kuri Instagram, yamugaragazaga aryamye mu mafaranga n’amadolari, aho yari iherekejwe n’amagambo y’Icyongereza agira ati “Kigali no bank”, bisobanura ngo “I Kigali nta banki”.

 

Kwizera wari mu mwiherero w’Amavubi, yaraye agiye kuri ‘Instagram live’ aganira na Kayesu Shalon Manzi
Kwizera Olivier aganira na Kayesu Shalon Manzi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger