AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Kwizera Olivier washimwaga na benshi mu ikipe y’igihugu ntazongera gukina umupira w’amaguru

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko wari usanzwe ari umunyezamu ukomeye cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Rayon Sport Kwizera Olivier, yamaze gutangaza kumugaragaro ko asezeye gukina umupira w’amaguru burundu.

Amakuru yo gusezera ku mupira w’amaguru mu gihe cya burundu kwa Kwizera Olivier wari ntayegayezwa mu izamu, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 22 Nyakanga 2021, aho yatangaje ko ahisemo guhagarika umupira w’amaguru kuko hari ibindi bintu agiye gukora bitandukanye n’umupira w’amaguru yari asanzwe arimo.

Kwizera Olivier urindira izamu Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi yatawe muri yombi

Kwizera Olivier asezeye ku mupira w’amaguru nyuma y’uko yari amaze iminsi myinshi afunzwe aho yari akurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge ndetse akaba yaraje gukatirwa n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro igihano kingana n’umwaka umwe usubitse byatumye ahita afungurwa.

Nkuko yabitangaje Kwizera Olivier yavuze ko agiye gushyira ibyo gukina umupira w’amaguru hasi kuko hari ibindi agiye gukora kandi bitapfa gushoboka ko abikorera icyarimwe.

Yagize ati “Gukina umupira w’amaguru ngiye kubivamo burundu kuko hari ibindi ngiye kujyamo bitandukanye n’umupira w’amaguru, rero kuba nabibangikanya byangora cyane kuko nshobora no kuba nabikorera no hanze y’igihugu, niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo kureka gukina”.

Kwizera Olivier na bagenzi be bareganwa imbere y’urukiko bireguye ku byaha bashinjwa

Yakomeje agira ati” Namaze gusoza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sport nakiniraga gusa nta yindi kipe nshaka kwerekezamo haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo
ahubwo nahisemo kureka ibijyanye no gukina umupira w’amaguru”.

Kwizera Olivier akaba yarakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda harimo ikipe ya APR FC yazamukiyemo, Bugesera Fc, Gasogi United, Rayon Sports ndetse n’ikipe ya Free State Stars yo mu gihugu cya Afurika y’epfo yavuyemo ubwo yagarukaga gukina mu Rwanda.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger