Amakuru ashushye

Kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2018 byatangiye, dore impinduka zizagaragara muri Miss Rwanda 2018

Rwanda Inspiration Backup isanzwe itegura irushanwa ry’abakobwa baba bagomba gutorwamo  umwe uzaba nyampinga w’igihugu, Miss Rwanda , yagaragaje ingengabihe y’uko igikorwa cyo gutora Miss rwsanda 2018 kizagenda n’impinduka zizagaragaramo.

Kuri uyu wa gatatu , tariki ya 13 ukuboza 2017 , Ubuyobozi bwa Rwanda Insipiration Backup , ikompanyi yatsindiye isoko ryo gutegura irushanwa ngarukamwaka rya Miss Rwanda yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyo gusobanura uko Miss Rwanda ya 2018 izagenda ndetse n’imiterere yayo.

Muri Miss Rwanda 2018 , imbogamizi z’uko abakobwa batinyaga kwiyandikisha bitewe nuko ubusanzwe hakoreshwaga indimi ebyiri gusa mukuvuga imishinga abakobwa baba bafite mbere yo gutsindira ikamba rya Miss Rwanda ,  nukuvuga icyongereza n’igifaransa , ubu zimwe mu mpinduka zahabaye nuko indimi zemerewe kuvugamo imishinga zongewe zikaba enye, izo n’Ikinyarwanda, Igifaransa, icyongereza n’Igiswahili.

Umuyobozi  wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne, yatangarije itangazamakuru ko amanota azajya atangwa azaba angana kuko batazita k’ururimi umuntu yavuze muri ziriya 4 zavuzwe haruguru.

Uko ingengabihe yo gutoranya abakobwa bazahagararira intara iteye:

Tariki ya 13 mutarama 2018 : Mu Ntara y’Amajyaruguru , mu Karere ka Musanze

Tariki ya 14 mutarama 2018: Mu Ntara y’u Burengerazuba , mu Karere ka Rubavu

Tariki ya 20 mutarama 2018: Mu Ntara y’Amajyepfo , mu Karere ka Huye

Tariki ya 21 mutarama 2018: Mu Ntara y’u Burasirazuba , mu karere ka Kayonza

Tariki ya 27 mutarama 2018: Umujyi wa Kigali

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Ishimwe Dieudonne yabwiye abanyamakuru ko iki gikorwa gitangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017 aho abakobwa bazatangira kwiyandikisha mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane tariki 13-14 Ukuboza 2017 hakazakurikiraho igikorwa cy’amajonjora y’ibanze.

Imodoka umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018 azatwara

Igikorwa kizatangira tariki 13 Mutarama 2018 mu karere ka Musanze, tariki 14 Mutarama 2018 mu karere ka Rubavu, 20 Mutarama 2018 mu karere ka Huye, tariki 21 Mutarama 2018 mu karere ka Kayonza mu gihe Kigali bazajonjora tariki 27 Mutarama 2018. Nyuma yo gutoranya abakobwa tariki 10 Gashyantare 2018 hazabaho irindi jonjora ry’ibanze rizitabirwa n’abakobwa mirongo itatu hakazavanwamo 20 berekeza mu mwiherero aho kuba cumi na batanu nk’ibisanzwe.

Nyuma y’iri jonjora ry’ibanze tariki 24 Gashyantare 2018 ni bwo hazatangazwa Nyampinga w’u Rwanda igikorwa kizabera muri Kigali Convention Center aho kuba Camp Kigali nk’uko benshi bari babimenyereye. Usibye izi mpinduka zavuzwe ariko hamaze kwiyongeraho kuba abakobwa bazahatana bazakoreshwa ibizami mu gihe bari mu mwiherero. Ibi bizami byiswe Pre Judgement Exams bizakorwa ku buryo bwanditse kimwe no kubazwa (Interviews).

Ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda wa 2018  uzasimbura Iradukunda Elsa bizabera muri Convention Centre , Tariki ya 24 Gashyantare 2018.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger