AmakuruImyidagaduro

#KwitaIzinaConcert : Riderman yasabye abafana be kunamira Rwasa

Riderman umwe mu baraperi bakunzwe cyane bikomeye mu Rwanda  yasabye abafana be bari bitabiriye igitaramo cyo kwita izina muri Kigali Arena gufata umwanya bakunamira Nsanzamahoro Denis uzwi nka Rwasa uheruka kwitaba Imana.

Uyu muhanzi wakurikiye Bruce Melodie ku rubyiniro  rw’igitaramo cya mbere cyari kibereye muri Kigali Arena  yahereye ku ndirimbo yitwa ‘Inyuguti ya R’.

Abakunda injyana ya Hip Hop bishimiye uyu muhanzi cyane ageze ku ndirimbo ‘Umwana w’umuhanda’ iri muzatumye amenyekana cyane.

Riderman ageze hagati ari kuririmba yasabye abafana be ko bakwihangana bagafata amasegonda make bakunamira mugenzi wabo wakinaga film Nsanzamahoro Denis uzwi nka Rwasa uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.

Nyuma yo kunamira Denis Nsanzamahoro benshi bitaga ‘Rwasa’ yakurikijeho indirimbo yitwa ‘Horo’ n’izindi zinyuranye zagiye zikundwa na benshi.

Iki gitaramo gikomeye cyatumiwemo umuhanzi w’icyamamare ku Isi , Ne-Yo. Bruce Melodie yabyinishije umubare utari mucye wateraniye muri Kigali Arena  mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 07 Nzeli 2019 muri icyo gitaramo cyari cyitabiriwe kuburyo bukomeye.

Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki 05 Nzeli 2019 ni bwo Nsanzamahoro Denis wamamaye muri filime nyarwanda nka ‘Rwasa’ yitabye Imana. Ni inkuru yashenguye inshuti, abavandimwe, abayobozi, abamumenye mu ruganda rw’imyidagaduro n’abandi.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe kuburyo bukomeye
Riderman yasabye abafana be gufata umwanya bakunamira Denis Nsanzamahoro wamamaye nka Rwasa muri Cinema nyarwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger