Iyobokamana

Kwigomwa ibibashimisha ni bimwe mu bigiye kuranga Abayisilamu batangiye ukwezi kwa Ramadhan

Ku Isi hose Abayisilamu batangiye ukwezi gutagatifu kw’igisibo [Ramadhan] aho bagomba kumara iminsi igera kuri mirongo itatu bigomwa bimwe mubyo bari basanzwe bakora mu minsi isanzwe.

Ukwezi kwa Ramadhan kwatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mata 2018, nkuko bisanzwe bigenda buri mwaka, Abayisilamu bigomwa kurya, kunywa, imibonano mpuzabitsina ku bashakanye n’ibindi bibujijwe uwasibye, kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze, igihe wagambiriye gusiba no kwiyegereza Imana.

Igisibo cya Ramadhan, ni itegeko kuri buri muyisilamu ugimbutse, ufite ubwenge, ushoboye kuba yasiba kandi utari ku rugendo, yaba umugabo cyangwa umugore udafite imiziro nk’imihango, ibisanza n’ibindi. Abantu barwaye ntabwo bemerewe gusiba nkuko amahame y’idini ya Isilamu abivuga.

Nkuko igitabo gitagatifu ‘Quran’ ibibasaba, muri uku kwezi gutagatifu, Abayisilamu basabwe guharanira kubana n’abaturanyi babo mu mahoro no mu bwiyoroshye ndetse no gufasha ababikeneye barimo abakene n’abarwayi muri uku kwezi yewe no mu minsi isanzwe.

Ku ruhande rw’Abayisilamu bo mu Rwanda, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yahamagariye Abayisilamu gusenga cyane ariko bibanda ku kwiyoroshya mu baturanyi, kwirinda igikorwa icyo ari cyo cyose cyarogoya amasengesho yabo no kwita ku miryango ikeneye ubufasha bwabo.

Mu gusoza uku kwezi gutagatifu , Abayisilamu babyita Eid-al-Fitr, akaba ari umunsi Abayisilamu bajya mu misigiti mu gitondo, nyuma y’isengesho inshuti n’abavandimwe mu miryango barahura bakishimana ndetse abishoboye bagahaha ibyo kurya bagateka bagasangira n’abatabibonye.

Igisibo ni inkingi imwe muri eshanu zigize Islam. Abayisilamu bemera ko Imana yagitegetse mu mwaka wa kabiri nyuma y’iyimuka ry’intumwa y’Imana iva i Makka ijya i Madina.

Abayisilamu batangiye ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan
Twitter
WhatsApp
FbMessenger