AmakuruImyidagaduro

#kwibuka28: The Ben yageneye ubutumwa Abanyarwanda abasaba ikintu gikomeye

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muxiki, yifatanyije n’abanyarwanda n’Isi yose mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zisaga Miliyoni, ashimira cyane Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyo zitahagoboka asanga hari kwicwa Abatutsi barenga Miliyoni eshanu

Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda Umuhanzi The Ben yagarutse ku ngabo zari iza RPA, ku butwari zagize bwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi zikanabohora u Rwanda n’abanyaRwanda, anasaba urubyiruko gukomeza gusigasira ibyagezweho no kubirinda. Yagize ati:

Ibi bihe bimfasha kwibuka ibintu bitatu; Bimfasha kwibuka by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, bikamfasha kwibuka no guha agaciro gakomeye ingabo za RPF zahagaritse Jenoside, kuko ushobora kwibaza icyari kuba nubwo tuvuga ko ibyabaye biteye ubwoba ku rwego udashobora kugira icyo ubigereranya nacyo.

Rimwe na rimwe ntitujya twibaza iyo ingabo za RPF zitaza byari kumera gute. Nibwira ko ibyari Miliyoni byari kuba Miliyoni eshanu zirenga.’

The Ben yavuze icyo akora mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: ’’Iyo ibi bihe bigeze njyewe ku giti cyanjye ngerageza kwibuka no gufata umwanya ngaha icyubahiro abacu batuvuyemo. Nkongera ngaha icyubahiro cy’ikirenga ingabo zacu za RPF, kuko byari kuba ibintu birenze ntazi urwego nabishyiraho.’’

The Ben yasabye abanyarwanda gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: ’’Umunyarwanda wese yagize ingaruka kuri Jenoside, nubwo tutabibayemo ariko dufite inshuti, twabuze abantu, ababyeyi barabavuga nibwira ko uyu mwanya ari uwo kwiha umwanya ku nshuti zawe, abo mu muryango wawe kugira ngo ubabe hafi ndetse ubahumurize.’’

The Ben yasabye abanyarwanda bose guhumuriza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Twitter
WhatsApp
FbMessenger