Amakuru

#Kwibuka25: Urutonde rw’abanyamakuru 50 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye imbaga y’Abatutsi barenga miliyoni imwe bazize uko bavutse. Muri aba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo n’abanyamakuru bakoreraga ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda.

Itangazamakuru ryagize uruhare runini mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ibinyamakuru nka Kangura na radiyo RTLM byakoreshejwe mu gukwirakwiza ubutumwa  bwuzuye urwango no kuranga aho Abatutsi baherereye kugira ngo bicwe.

Kuri ubu abafite inararibonye mu itangazamakuru barimo na Sam Gody Nshimiyimana urambye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda barishimira ko hagiyeho itegeko rigenga itangazamakuru n’inzego zishinzwe kurigenzura.

Ibitangazamakuru nabyo bikaba byarabaye byinshi ku buryo bitakoroha kubikoresha uko ushaka.

N’ubwo bamwe mu banyamakuru bafashe iya mbere mu gukwirakwiza urwango mu banyarwanda bikanavamo Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe mu banyamakuru bazize ukuri kwabo banazira uko bavutse babura ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro gikwiriye abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Inyarwanda.com turabagezaho urutonde rw’abagera kuri 50 dukesha inama nkuru y’itangazamakuru (MHC). Ni urutonde rwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2011, gusa si rwo rwa nyuma kuko hari andi mazina agenda atangwa n’imiryango ndetse n’inshuti z’izi nzirakarengane.
Dore amazina y’abanyamakuru 50 bazize Jenoside yakorewe abatutsi, n’ibitangazamakuru bakoreraga.bakundwaga n’abatari bake.

Dore amazina y’abanyamakuru 50 bazize Jenoside yakorewe abatutsi, n’ibitangazamakuru bakoreraga.

ORINFOR (RBA)

1. RUBWIRIZA Tharcisse

2 .MWUMVANEZA Médard

3. GASANA Cyprien

4. KARAKE Claver

5. KARAMBIZI Gracien

6. KARINDA Viateur

7. RUDAHANGARWA J. Baptiste

8. SEBANANI André

9. KALISA Callixte

10. NSABIMANA Emmanuel

11. BUCYANA Jean Bosco

12. MBUNDA Felix

13. MUNYARIGOGA Jean Claude

14. NSHIMIYIRYO Eudes

LE PARTISANT

15. HABINEZA Aphrodice (SIBO)

LE TRIBUNE DU PEUPLE

16. MUKAMA Eugène

17. HATEGEKIMANA Wilson

18. GAKWAYA Eugène

19. RUGAJU Jean Claude

LE FLAMBEAU

20. BAZIMAZIKI Obed

21. KARINGANIRE Charles

22 .MUNANA Gilbert RAFIKI

23. KAYIHURA Octave

24. NTAGANZWA Alexis

KINYAMATEKA

25. NKUBIRI Sylvestre

26. MUGANZA Clement

27. KAYINAMURA M.Beduwa

28. SERUVUMBA Anastase

LE SOLEIL

29. KAYIRANGA Marcelin

30. MUKAMUSONI Jeanne d’Arc

31. BURASA Prisca

ISIBO

32. MURERAMANZI Néhémie

KANYARWANDA

33. NKUNDIMANA Joel

34. MUTESA Donat

KANGUKA

35. RWABUKWISI Vincent (RAVI)

36. MBARAGA Wellars

KIBERINKA

37. SHABAKAKA Vincent

38. NYIMBUZI Aloys

39. KAMANAYO Théotime

RWANDA RUSHYA

40. KAMURASE Martin

41. MUDATSIKIRA Joseph

42. KAMEYA André

L’OBSERVATEUR

43. MUNYAKAZI Bernard

ABIKORERAGA KU GITI CYABO

44. MBUGUJE Sixbert

45. MUKAMANA Winifried

46. RUKUNDO Emmanuel

47. RUTSINDURA Emmanuel

48. RUTSINDURA Alphonse

49. RWEMARIKA Claude

50. TWAGIRAMUNGU Felix

Tubibuke kandi tubahe agaciro bakwiye nk’abanyamakuru bakundwaga n’abatari bake.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger