AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

#Kwibuka25: RIB imaze guta muri yombi 39 bashinjwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside

Kuri uyu wa Kane taliki ya 11 Mata 2019,Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko mu minsi ine ishize kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi bitangiye abantu 39 bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside abandi 8 bakaba bagishakishwa.

Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yavuze ko bamaze kwakira ibirego 47 byo mu ntara zose z’ u Rwanda. Intara zifite abakurikiranywe benshi ni iy’ amagepfo n’ iy’ Iburasirazuba.

Mbabazi yabwiye RBA ko abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi, Ingengabitekerezo ya Jenoside , Kugirira nabi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Kuva tariki 7 hari ibyaha by’ ingengabitekerezo ya Jenoside byagiye bigaragara cyane cyane birimo guhakana no gupfobya Jenoside no guhohotera abacitse ku icumu. Byagaragaye mu ntara zose ariko cyane cyane mu Ntara y’ amagepfo no mu Ntara y’ Iburasirazuba kuko niho hari imibare myinshi.”

Yakomeje agira ati “Tumaze kubona ibirego 47 biregwamo abantu 47 muri abo 47 hamaze gufatwa abantu 39. Iyo urebye usanga bamwe Jenoside yarabaye bareba, abandi bayirimo abandi bari abana ariko barayibonye, usanga rero ari ibintu byabiyubatsemo banze kureka. Muri ibyo byaha hazamo kugoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi, guhohotera abacitse ku icumu, n’ ivangura”.

Mbabazi yavuze ko RIB iri gukora amadosiye kuri ibi birego ndetse ko mu gihe kitari kinini azashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger