AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Kwibuka24: Safi Madiba n’umuryango “Madiba Foundation” basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Karembure banafasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umuryango  udaharanira inyungu “Madiba Foundation” wasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Karembure ruherereye  mu murenge wa Gahanga mu akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, aho banakoze igikorwa cy’urukundo bafasha  imwe mu miryango itishoboye y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muryango “Madiba Foundation” washinzwe n’umuhanzi Safi Madiba nyuma yo kuva mu itsinda yaririmbagamo rya UrbanBoyz , Uyu muryango wakoze igikorwa cy’urukundo kuri uyu wa Kane tariki 12 Mata 2018, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Hafashijwe imiryango irindwi yatoranyijwe n’ubuyobozi bw’akagari ka Karembure kubufatanye na IBUKA. Bimwe mubyo iyi miryango yahawe harimo ibyo kurya ndetse n’ibindi byo kwifashisha mu rugo, birimo imifuka y’umuceri, akawunga, amasabune,amavuta, amasabune, n’ibindi bitandukanye.

Safi Madiba yakunze gushimangira ko iki gitekerezo cyo gushinga uyu muryango ufasha “Madiba Foundation” yagihawe n’umugore we Niyonizera Judith, ufite umutima mwiza wo gufasha.

Uyu muryango “Madiba Foundation” watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2017, kuri ubu ukaba ukomeje gukora ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu ngeri zose mu gihugu cy’u Rwanda aho  bagenera ubufasha butandukanye imiryango itishoboye.

Bamwe mubagize uyu mu rwango “Madiba Foundation”

 

Umuhango wanjirijwe n’igikorwa cyo kunamira Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Safi Madiba washinze uyu muryango udaharabira inyungu “Madiba Foundation”

 

 

Safi n’umufasha we Judith
Umuhanzi Marina nawe yari yitabiriye iki gikorwa

Umuyobozi wa IBUKA muri Karembure, Nshimiyimana Vincent nawe yari yitabiriye iki gikorwa

 

Umukuru w’Umudugudu w’Amahoro, Ntambara Emmanuel wari uhagarariye inzego bwite za Leta
Mu rugendo  berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Karembure barangajwe imbere n’umukuru w’umudugudu w’Amahoro, Ntambara Emmanuel

Abagize umuryango “Madiba Foundatio” bafata ifoto y’urwibutso nyuma yo gukora igikorwa cy’urukundo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger