AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

#Kwibohora25: Perezida Kagame yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Karama

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa gatatu 03 Nyakanga 2019 yatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Karama wubatswe mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge mu mujyinwa Kigali, wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda y’u Rwanda arenga miliyari umunani.

Uyu mudugudu ugiye gutuzwamo imiryango 240 yari ituye mu manegeka mu murenge wa Kigali ku musozi wa Mont Kigali.

Ni umudugudu ugizwe n’inzu zo guturamo, ukaba kandi urimo ibyangombwa byose bikenerwa mu buzima bwa buri munsi nk’amashuri (inshuke, abanza n’ayisumbuye), isoko, ivuriro n’ibindi

Mu kiganiro yagiranye n’abaturage ibihumbi bari baje ahatashywe uriya mudugudu watujwemo imiryango 240 yari ituye mu bice by’amanegeka, yagarutse ku bikorwa remezo byuzuye hariya birimo inyubako igeretse bariya bantu bazabamo, amashuri, ikigo mbonezamikurire y’abana bato n’ibibuga.

Yavuze ko ibi bikorwa ari urugero rw’ibindi byinshi bishobora kugerwaho ku bufatanye bw’inzego bwite za Leta n’abaturage.

Asaba abaturage bahawe inzu zo kubamo kuzifata neza ndetse no kwifata neza ubwabo bagira isuku, kugira ngo batadindiza ingamba zo guteza imbere imibereho.

”Gutura heza ni byo nifuriza abantu bose badafite aho gutura, ariko umuvuduko uzaterwa n’amikoro hamwe n’uburyo abahawe ibi bikorwa babifata neza ndetse n’uburyo bifata neza nabo ubwabo”.

Perezida Kagame kandi yasabye abaturage ko kugira ngo Kwibohora bigerweho neza, ibivugwa byose bigomba guhsyirwa mu bikorwa kuko ariw rwo rugamba Abanyarwanda bafite rwo kurwana.

 “Abenshi hano ntimwemera Imana? Mwibwira ko Imana yaremye isi, ariko u Rwanda na Afurika ikabiremera guhora bisabiriza? Mu nyigisho zanjye zo kwemera Imana ibyo ntabwo birimo.”

“Mu nyigishio jye nzi zo kwemera, ni ukuvuga ngo muri wowe, muri jyewe harimo ubushobozi, uburenganzira, bwo kumera neza nk’uko abantu bakwitye kuba bamera neza aho baba bari hose”.

Ibi bikorwa bitashywe mbere habura amasaha make abanyarwanda bakizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Umukuru w’igihugu uvuga ko uriya munsi ukomatanyijemo ibiri irimo uwo Kwibohora n’uw’Ubwigenge, avuga ko biriya bikorwa bishushanya ishusho nyayo yo kwibohora.

Mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo kubaka umudugudu wa Karama, hubatswe inzu zifite ubushobozi bwo gutuza neza imiryango 240, ku kiguzi cya miliyari 8 Frw.

Muri Werurwe umwaka ushize nibwo Umujyi wa Kigali ufatanyije n’izindi nzego bakoze igenzura, basanga ingo 13 670 zituye mu manegeka cyane cyane ku misozi ya Jali, Kigali na Rebero. Ingo zituye kuri Mont Kigali nizo zagaragaje kuba mu manegeka akabije ku kigero cya 55.4 %.Hahise hafatwa umwanzuro wo kwimura izo ngo zituye mu manegeka akabije kandi zitishoboye, zikimurirwa mu mugudugu wa Karamaufite ubuso bwa hegitari 39.

Bubakiwe n’ishuri rigezweho
Iyi nyubako y’igorofa igiye gutuzwamo abaturage baturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali
Uyu mudugudu ugiye gutuzwamo imiryango 240 yari ituye mu manegeka mu murenge wa Kigali ku musozi wa Mont Kigali

Abayisilamu bakereye kwakira Perezida Kagame

Abahanzi batandukanye barimo Eric Senderi, Intore Tuyisemge, Sgt Robert , bataramiye  abaturage bari kwitegura kwakira Perezida Kagame

Twitter
WhatsApp
FbMessenger