AmakuruAmakuru ashushye

Kwa Cristiano na Georgina baritegura izindi mpanga

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Manchester United, yatangaje ko we n’umukunzi we, Georgina Rodriguez bitegura kwibaruka impanga zizasiga uriya munya-Portugal agize abana batandatu.

Cristiano yemeje aya makuru mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Ati: “Nejejwe no gutangaza ko twitegura impanga. Imitima yacu yuzuye ibyishimo, si twe tuzarota duhuye namwe.”

Aya magambo yari aherekeje ifoto Cristiano yashyize kuri ruriya rubuga we n’umukunzi we baryamye mu buriri.

Cristiano na Georgina basanzwe bafitanye umwana umwe w’umukobwa witwa Alana w’imyaka itatu y’amavuko, wiyongera kuri Cristiano Jnr w’imyaka 11 ndetse na Eva na Mateo b’impanga bafatanya kurera.

Cristiano yemeje ko yitegura kuzuza abana batandatu, mu gihe muri 2017 yatangaje ko yifuza kubyara abana byibura barindwi.

Umukunzi we Georgina mu mwaka ushize we yatangaje ko icyifuzo cye cyo kuba umubyeyi gikomeye kurusha ikindi kintu kibaho, yungamo ati: “Ndizera ko nzagira abandi bana.”

Cristiano nyuma yo gutangaza ko we n’umukunzi we bitegura impanga, nyina umubyara Dolores Aveiro ari mu bamushimiye kuri Instagram ku ikubitiro, amwifuriza ko abo bana bavuka ari bazima kuko ari cyo cy’ingenzi kurusha ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger