AmakuruMu mashushoUtuntu Nutundi

Kutamenya neza icyongereza kwa bamwe mu barimu, bidindiza ireme ry’uburezi.

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na za kaminuza, usanga bagaragaza ubumenyi budahagije bw’ururimi isomo ritangwa mo, ibi bikaba bishobora kubabangamira mu myigishirize yabo, bitewe nuko ibitabo cyangwa izindi mfashanyigisho, biba byarateguwe mu rurimi rw’amahanga nk’icyongereza cyangwa Igifaransa.

Birashoboka kandi ko umwarimu ashobora kuba afite impamyabumenyi imwemerera kwigisha, ariko wenda yarize mu rurimi rutandukanye n’urwo yigishamo. Ibi bikaba bishobora gutera abanyeshuri yigisha kutamenya neza ururimi bigamo bityo n’ibyo biga ntibabisobanukirwe, maze bikadindiza ireme ry’uburezi muri rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger