AmakuruAmakuru ashushye

Wa mukobwa w’ikizungerezi ukina muri Papa Sava arashaka ikamba rya Miss Rwanda 2022

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, ijonjora rya Miss Rwanda ryakomereje mu mujyi wa Kigali kuri Hill Top Hotel i Remera, aho abakobwa 190 aribo biyandikishije.

Ni nyuma yo kuva mu Ntara enye zigize u Rwanda. Umujyi wa Kigali wiyandikishijemo abakobwa 190, mu gihe 100 aribo bamaze kugera aho ijonjora rigiye kubera.

Ni urugendo rwatangiriye mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze aho hafashwe abakobwa 9 bahagararira iyi ntara.

Uru rugendo rwakomereje mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Rubavu, aha naho batsinze abakobwa 9 bo guhagararira intara y’’uburengerazuba.

Uru rugendo rwa miss Rwanda 2022 kandi rwasubukuriwe mu ntara y’amajyepfo I Huye naho hasigara abakobwa 9 bahagarariye iyi ntara.

Bwakeye rwerekeza mu karere ka Kayonza mu ntara y’uburasirazuba, aha hatunguranye hatsinda abakobwa 14 bahagararira iyi ntara.

Kugeza ubu Kigali itahiwe ari nayo igize abakobwa benshi bamaze kwambara ikamba rya Miss Rwanda kurusha izindi ntara. No kuri uyu munsi yatunguranye kuko niyo ifite abakobwa benshi biyandikishije 190.

Muri aba bakobwa harimo Umukinnyikazi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Niyomubyeyi Noella uzwi nka Fofo muri filime Papa Sava, ni umwe mu bakobwa bagerageje amahirwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.

Imbere y’akanama nkemurampaka, Noella [Fofo] yavuze ko yashatse kwitabira Miss Rwanda ‘kubera ko yiyumvamo ubushobozi’, kandi ngo arashaka kuzakorera ubuvugizi benshi.

Uyu mukobwa yavuze ko umushinga we ujyanye n’imyirorokere, aho azajya aganiriza abakobwa ku bijyanye no kumenya iminsi yabo y’uburumbuke [Ukwezi k’umugore] n’ibindi.

Evelyne Umurerwa yamubwiye ko afite umushinga mwiza, ariko amubwira ko nabasha gutambuka ‘uzawukoraho neza’. James Munyamuneza nawe yamuhaye ‘Yes’. Miss Mutesi Jolly yamuhaye ‘No’ amubwira ko atanyuzwe n’umushinga we.

Uyu mukobwa ‘Fofo’ yamamaye muri sinema nyarwanda nka Liliane muri filime yitwa ’Seburikoko’, azwi kandi nka Fofo mu yitwa ’Papa Sava’, iri muri filime zica kuri YouTube zikunzwe.

Uyu mukobwa ni umwe mu bakinnyikazi ba filime bakundwa na benshi bitewe n’ikimero cye ndetse n’ubuhanga agaragaza.

Niyomubyeyi Noella
Twitter
WhatsApp
FbMessenger