AmakuruAmakuru ashushyeMu mashusho

Kubura urubyaro, imwe mu ngaruka ziterwa no gukura mo inda kenshi ku bushake.

Mu Rwanda, gukura mo inda  ku bushake ni icyaha ndetse gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Hari abakobwa benshi usanga basama inda batateganyije, kandi bakazisama batarubaka ingo, iki ni kimwe mu bituma hari abahita biyemeza gukura mo izo inda ku bushake, bakoresheje uburyo butemewe, ndetse bushobora gushyira ubuzima bwa bo mu kaga.

Zimwe mu ngaruka abakuye mo inda ku bushake bakunze guhura na zo, harimo nko gukurwa mo nyababyeyi, kurwara kanseri, ndetse no kubura ubuzima.

Hari ingo nyinshi kugeza ubu usanga umugore n’umugabo barabuze urubyaro, atari uko bombi ari ingumba, ahubwo kubera ko umukobwa yigeze gukura mo inda rimwe cyangwa kenshi, maze agatakaza nyababyeyi, bityo ntabe agishoboye kubyara ukundi. Biba bibi cyane iyo abihishe umugabo, nyuma umugabo akazabimenya, ibi bishobora kuba intandaro y’isenyuka ry’urugo rwa bo.

Source: https://umutihealth.com/ingaruka-mbi-zo-gukuramo-inda-ku-bushake/

Twitter
WhatsApp
FbMessenger