Amakuru ashushyeImyidagaduro

Kuba umunyamakuru yambaza ku by’iterambere rya Hip Hop mbifata nko kwikirigita ugaseka- Riderman

Gatsinzi Emely[Riderman], umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda ashinja abanyamakuru cyane bakora ku maradio kudaha agaciro injyana ya Hip Hop.

Uyu muhanzi mu mboni ye abona ko kuba abanyamakuru bajya bavuga ko abakora Hip Hop basa nk’abaryamye ataribyo, ibintu we yahise avuga ko ari ukwikirigita bagaseka kuko we aziko ibikorwa byinshi bihari by’abaraperi batandukanye ariko bidahabwa agaciro n’itangazamakuru.

Mu kiganiro aheruka guha Radio Isango Yagize ati”Hari ubusesenguzi rimwe na rimwe abanyamakuru mukora bukansetsa, muri make mumeze nk’abantu bikirigita mugaseka. Nk’iri sesengura ryo kuvuga ngo Hip Hop yarazimye niryo mukora mugemdeye ku ndirimbo mwebwe mucuranga, ariko ugiye gufata album yanjye yitwa ukuri iriho indirimbo zirenze 16 za hip hop , ufashe album Amag na Jay Polly baheruka gukorana iriho indirimbo za Hip Hop.”

“Urebye album zose nakoze nta n’imwe iba itariho indirimbo za Hip Hop ariko izo sizo ndirimbo mukina ahubwo mukina iza RnB na Afrobeat, ukicara none ahangaha ukavuga ngo Riderman yagarutse azanya kadage ariko wiyibagije ko Riderman yasohoye indirimbo yitwa ukuri, umuraperi, intare n’inkende n’izindi zose mutagiye mukina.”

Yasoje agira ati”Icyo gihe uri kwikirigita ugaseka iyo uvuze ngo bagarutse , ntaho bagiye turacyakora za ndirimbo turacyajya muri stade tukayuzuza, ariko mwebwe muricara mukibanda ku njyana ku ndirimbo zimwe noneho wagera kuri ya yindi wayikina ukavuga ngo bagarutse, ntaho twagiye ahubwo ni abanyamakuru muba mugarutse gukina ijyana ya Hip Hop kuko ihari ikaba nta n’aho iteze kujya.”

Image result for riderman music 2017
Umuraperi ushija itangazamakuru kubima umwanya

Umunyamakuru yahise amubaza niba abakora iyi njyana bajya baririmba bumvikanisha ko bagaruye umwimerere wa Hip Hop isa nk’iyasinziriye  baba bibeshye, Riderman avuga ko buri wese aba yivugira ku giti cye ariko we kubwe aziko iyi njyana ihari kandi nta naho iteganya kujya.

Injyana ya Hip Hop yagiye ivugwaho byinshi bijyanye no kuba abayikora bajya banyuzamo bagakora n’izindi kuko yo itagabura, mu minsi yashize Amag yavuze ko nta muntu watungwa no kuririmba Hip Hop kuko bameze nk’imfupfi zirera.

Mu gishushanyo kigaragaza ubusumbane bw’injyana ya Hip Hop n’izindi uyu muhanzi yagaragaje ko uretse kwinjywera isigara nta kindi gitunze abakora iyi njyana kubera amikoro make no gukora ibitaramo bakabona amafaranga y’intica ntikize.

Ama G
Amag aherutse kugaragaza ko abaririmba Hip Hop bagowe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger