AmakuruCover Story

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera amahugurwa y’abapolisi ku gucunga umutekano wo ku bibuga by’indege

Kuri uyu wa Gatanu abapolisi y’u Rwanda n’aba Sudani y’Epfo bagera kuri 27 batangiye amahugurwa y’ibyumweru bitatu ku gucunga  umutekano wo ku bibuga by’indege. Amahugurwa abaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda.

Aba bapolisi bagizwe na 14 baturutse muri Sudani y’Epfo na 13 b’u Rwanda akaba azajya abera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

CP Robert Niyonshuti uhagarariye ishami rya polisi rishinzwe amahugurwa afungura aya mahugurwa ku mugaragaro yabwiye aba bapolisi ko gucunga umutekano ku bibuga by’indege ari ngombwa kandi ko bisaba ko uba warabihuguriwe ubifitemo ubumenyi buhagije.

Ati “Ku bibuga by’indege ni ahantu imitwe y’iterabwoba ikunze gutera bakagirira nabi abantu. Niyo mpamvu abapolisi baharinda basabwa kuba baratojwe, bafite ibikoresho byo kuharinda, kugira ubumenyi ndetse n’imyitozo byabafasha kubarwanya no kubatahura.”

Yakomeje avuga ko ingendo zo mu kirere ari ingenzi cyane mu kwihutisha ubukungu muri iki gihe ari nayo mpamvu buri gihugu cyose kiba cyifuza kugira izi ngendo kuko zihitisha iterambere.

Yavuze ko bisaba gushyiramo udushya mu rwego rwo kugirango ku bibuga by’indege haboneke umutekano usesuye kandi urambye abizeza ko mu byumweru bitatu bazamara muri aya mahugurwa hari byinshi bazayungukiramo.

Yagize ati “Muri iki gihe cy’ibyumweru bitatu muzamara mu mahugurwa muziga umutekano wo ku kibuga bibuga by’indege uko ucungwa, uko bagenzura abantu bahari n’ibinyabiziga, kumenya uko basaka abagenzi n’imitwaro yabo n’uko bayicunga n’ibindi.”

Polisi y’u Rwanda isanzwe ifitanye amasezerano n’iya Sudani y’Epfo mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, no guhana amahugurwa atandukanye.

Muri 2016 hari abapolisi bo muri Sudani y’Epfo bitabiriye amasomo y’abapolisi bitegura kuba aba Ofisiye yabereye mu ishuri rya polisi rya Gishari riherereye I Rwamagana.

Hari n’abandi baturuka mu bihugu bitandukanye bajya bitabira amahugurwa abera mu ishuri rikuru rya polisi rya Musanze n’ubwo ayo gucunga umutekano wo ku bibuga by’indege yo ni ubwa mbere abaye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger