AmakuruAmakuru ashushye

ku nshuro ya mbere mu myaka 60 ishize Cuba igiye kuyoborwa n’undi muntu udafite amazina arimo ‘Castro’.

Nyuma y’uko Raúl Modesto Castro Ruz wari Perezida wa Cuba kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mata 2018 byatangajwe ko yavuye  ku butegetsi agasimburwa na Miguel Diaz-Canel w’imyaka 57 wari usanzwe ari Visi Perezida wa mbere,Izi mpinduka zatumye ku nshuro ya mbere mu myaka 60 ishize mu mateka ya Cuba igiye kuyoborwa n’undi muntu udafite amazina arimo ‘Castro’.

Raúl Castro ufite imyaka 87 yagiye ku butegetsi mu 2006 ubwo yashyirwagaho by’agateganyo n’umuvandimwe we Fidel Castro wari urwaye; naho  kuwa 24 Gashyantare 2008 atorwa nka Perezida wemewe n’amategeko nyawe nyuma y’uko Fidel Castro atangaje ko atazongera kuyobora igihugu.

Mu 2013 yongeye gutorerwa indi manda y’akabiri ariko atangaza ko nirangira atazongera kwiyamamaza.abasesenguzi muri politiki ya Cuba bavuga ko Díaz-Canel wamusimbuye afite akazi gakomeye kamutegereje karimo kuzamura ubukungu bwa Cuba bwasubiye inyuma cyane,kongera gutsura umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse no gukwirakwiza internet mu gihugu nk’uko ikinyamakuru The Independant cyabitangaje.

Raúl Modesto Castro Ruz (Ibumoso) wari Perezida wa Cuba na Miguel Diaz-Canel(Iburyo) wamusimbuye ku butegetsi

uyu mugabo wagiriwe icyizere na leta ya Cuba azwiho kuba mu 1990 ubwo Cuba yahuraga n’ibibazo by’ubukungu bikomeye yagendaga n’igare agiye ku kazi aho gutwara imodoka nyuma yaje guhabwa ubunararibonye na Raúl Castro,maze akomeza kuyobora ishyaka ry’aba-Communist ari naryo rukumbi riba muri Cuba, kugeza mu 2021.

Díaz-Canel wigeze kuba Minisitiri w’amashuri Makuru na za Kaminuza mbere y’uko aba Visi Perezida.agitorwa yavuze ko ashyize imbere kubaka umubano hagati y’abayobozi n’abaturage aha akaba Yagize ati:

Ubuzima bw’abazatorwa bugomba kwibanda ku bireba abaturage, kubumva, kumenya ibibazo byabo ndetse no kuganira na bo.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger