AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Ku nshuro ya mbere Bruce Melody yakoranye indirimbo na Knowless, yumve hano.

Nti byari bisanzwe ko Knowles na Bruce Melody baririmbana indirimbo ari bo bonyine, kuri ubu aba bahanzi bakoranye indirimbo yabo ya mbere yitwa “Deep in love”

Indirimbo “Deep in love” yahuje abahanzi bazwi bikomeye ku rwego rw’igihugu, Bruce melody uzwi mu ndirimbo nyinshi ndetse hafi ya zose zakunzwe, uyu akaba aheruka no gutera intambwe akajya mu gihugu cya Kenya muri Coke studi, aho yagize amahirwe yo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye baturutse hirya no hino. K

Knowless na we ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe ku rwego rwo hejuru, akaba ari na we mukobwa wa mbere wabashije kwegukana igihembo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) mu mwaka wa 2015.

Indirimbo “Deep in love” yashizwe hanze ku wa mbere itariki ya 27 Ugushyingo, iza ari amajwi ndetse n’amashusho y’amagambo ari yo yitwa Lyrics video, ubu ikaba imaze kurebwa incuro ibihumbi birindwi na magana atatu (7.300), mu masaha agera kuri 15 gusa imaze igiye ku rubuga rwa Youtube.

DEEP IN LOVE YUMVE HANO:

Twitter
WhatsApp
FbMessenger