Imikino

Ku myaka 26 y’amavuko, Ryan Mason agiye guhagarika umupira w’amaguru

Ryan Mason usanzwe akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Hull City mu Bwongereza agiye kureka umupira w’amaguru nyuma yo kugongana bikomeye na Garly Cahil mu mukino wa shampiyona Hull City yakinagamo na Chelsea muri Mutarama 2017.

Uyu musore yasabwe guhagarika gukina umupira w’amaguru nyuma y’inama zitandukanye yahawe n’abaganga b’inzobere mu byerekeye kubaga indwara zifata umutwe.

Nyuma yo gukubitana umutwe na Garly Cahil usanzwe ari kapiteni wa Chelsea muri Mutarama 2017 ubwo Hull City yari yasuye Chelsea I Stamform Bridge, abaganga basanze igufwa ryo mu mutwe ritwikiriye ubwonko(skul) ryarangiritse bikomeye.

Mason akubitana umutwe na Garly Cahil

Mason wageze mu kipe ya Hull city avuye muri Tottenham muri 2016, yamaze iminota 8 yose yitabwaho n’abaganga ubwo yakomerekaga, nyuma aza kuvanwa mu kibuga yaguye muri koma dore ko yanongererwaga umwuka.

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko yaje kujyanwa mu bitaro bya Saint Mary mu mujyi wa London aho yaje kumara icyumweru cyose gusa nyuma aza kongera kugarura ubwenge.

N’ubwo uyu musore yongeye gukorana imyitozo n’iyi kipe umwaka ushize, nta gihe cya nyacyo agomba kugarukira cyari kigezwe gitangaza. Ni mugihe nanone ubwo uyu mukinnyi yajyaga kureba umuganga wa gatatu, umutoza we Slutsky Leonid yatangaje ko ubuzima ari bwo bwa mbere kuri we. yagize ati”ikibazo si uko yakina umupira, ahubwo ikingenzi ni ubuzima bwe”.

Mu itangazo ikipe ya Hull city ibarizwa mu kiciro cya kabiri mu gihugu cy’ubwongereza yashize ahagaragara ryagiraga riti” Ryan yakorewe ubuvuzi n’inzobere zitandukanye mu kuvura indwara zifata umutwe ku isi. Aba bose bamugiriye inama yo kutagaruka mu byo gukina umupira w’amaguru.”

 

.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger