AmakuruUtuntu Nutundi

Ku myaka 15 y’amavuko agiye kubyara umwana wa kabiri

Ntibisanzwe kubona umwana w’umukobwa ukiri muto cyane abasha kubyara umwana ndetse akabyara yaratewe inda n’umwana mugenzi we bari mu kigero kimwe kuko n’ibintu bidakunze kubaho cyane ndetse bamwe ntibatinya kuvuga ko hari ibindi biba bibyihishe inyuma.

Ntabwo bikunze kubaho cyane gusa mu gihugu cy’uburusiya mu gace ka Karasnoyarsk, hakomeje kuvugwa inkuru y’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko ugiye kuzibaruka umwana wa kabiri nyuma yo gufatwa ku ngufu n’undi mwana w’imyaka 14 y’amavuko akamutera inda.

Uyu mukobwa witwa Darya Sudnishnikova agiye kuzabyara umwana wa kabiri nyuma yaho mu mwaka ushize wa 2020 yari yibarutse umwana wa mbere yabyaranye n’undi mwana mugenzi we w’imyaka 10 y’amavuko wari waramuteye iyo nda ndetse inkuru yabo ikaba yarasakaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Kuri ubu rero uyu mukobwa akaba yabwiwe n’abaganga ko yamaze gusama undi mwana ndetse inda ye imaze kugira ibyumweru batandatu maze abajijwe n’abaganga uwamuteye inda, Uyu mwana w’umukobwa witwa Darya yasubije ko yafashwe ku ngufu n’umwana w’imyaka 14 ariwe wanamuteye iyo nda atwite.

Sibyo byonyine kuko yanemereye polisi yo mu gace ka Karasnoyarsk ko yafashwe ku ngufu n’umwana mugenzi we w’imyaka 14 y’amavuko ari naho yakuye iyo nda atwite, Umugore witwa Maksim ubyara uyu mwana yatangaje ko yumiwe cyane ndetse yabuze nicyo yakora kubyabaye gusa ngo ntabwo yafata umwanzuro wo gukuramo inda y’umwana we ngo kuko niya mbere yarayibyaye yari yatewe n’umwana w’imyaka 10.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger