AmakuruImikino

Ku munsi wa gatatu wa shampiyona: APR FC yatsinze Kirehe, AS Kigali inanirwa FC Marines

Kuri uyu wa gatatu shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona. Ikipe ya APR FC ikomeje umugambi wo gutsinda, mu gihe AS Kigali yarangije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’ubushize ikomeje kugira intangiriro mbi za shampiyona y’uyu mwaka.

Nyuma y’imikino yabaye ku munsi w’ejo, uyu munsi hari hategerejwe imikino 3.

Ikipe ya APR FC yagombaga kwakira Kirehe FC kuri Stade ya Kigali, AS Kigali ikajya gusura FC Marines i Rubavu, mu gihe Mukura Victory Sports iheruka gutsinda Rayon Sports yagombaga kwakira Bugesera i Huye.

Ikipe ya APR FC yaherukaga kwitwara neza mu mikino 2 iheruka, aho yatsinze amakipe y’Amagaju na Etincelles ibitego 2-0. Iyi kipe yongeye gusubiramo ibyo yamenyereje abakunzi bayo kuko nanone yatsinze Kirehe ibitego 2-0. Ni ibitego byombi byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino. Itandukaniro ni uko imikino iheruka APR FC yagiye itsindirwa na Savio Nshuti Dominique cyo kimwe na Hakizimana Muhadjir, uyu munsi ikaba yatsindiwe na rutahizamu Lague Byiringiro.

Uyu musore ukiri muto yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 08 w’umukino, atsinda icya kabiri ku munota wa 24 w’umukino, ku mupira yari yiherewe na Ismael Mfashingabo wari mu izamu rya Kirehe. Ibi bitego byombi bya Lague byari bihagije kugira ngo APR FC ikomeze kuyobora shampiyona n’amanota 9/9, n’ibitego 6 izigamye. Kugeza magingo aya iyi kipe y’ingabo z’igihugu nta gitego irinjizwa.

Indi kipe ikomeje kurya APR FC insyataburenge ni ikipe ya Mukura Victory Sports. Nyuma yo gutsinda Sunrise mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona, igasubira Rayon Sports mu mukino wa kabiri wa shampiyona, hari hategerejwe uko iyi kipe iza kwitwara imbere ya Bugesera dore ko kuri iyi ncuro yanakiniraga imbere y’abafana bayo.

Iyi kipe y’i Huye ntiyatengushye abakunzi bayo kuko yabatsindiye Bugesera igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Munezero Dieudonne.

Ikipe ibyayo bikomeje kuyoberana ni ikipe ya AS Kigali. Iyi kipe y’umutoza Masoud Djuma yatangiye shampiyona inganya 1-1 na Musanze FC, yongera kunganya 0-0 na Kirehe. Uyu munsi hari hategerejwe kumenya niba iza kwisubiraho ikegukana amanota 3 ya mbere. Iyi kipe y’Abanyamujyi ibyayo byongeye kutagenda neza nyuma yo kunganyiriza na FC Marines i Rubavu.

Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1. Rutahizamu Kambale Salita Gentil ni we watsindiye FC Marines, mu gihe Ndarusanze Jean Claude ari we watsindiye AS Kigali.

Uyu munsi wa gatatu uzasozwa ku munsi w’ejo Rayon Sports ijya gusura Sunrise i Nyagatare.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger