ImyidagaduroUmuco

Ku ikubitiro, Mwiseneza yeretse igihandure bagenzi be mu majwi yo kuri Telefoni

Mwiseneza Josiane, wavugishije benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda, yeretse igihandure bagenzi be mu majwi ari gutangirwa kuri telefone agomba gusiga hari abasezerewe.

Irushanwa ryo gushaka uzambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rigeze ahakomeye, ubu abakobwa bose batangiye gushakisha amajwi y’ababashyigikiye binyuze mu itora ryo kuri SMS rizajya ritanga amahirwe agumisha abatsinze mu irushanwa.

Itora ryo kuri telefone ryatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Mutarama 2019, ku isaha ya saa mbiri, ushaka guha amahirwe umukobwa uri mu bahatanye yandika ijambo ‘Miss’ ahagenewe ubutumwa bugufi akurikizeho nimero iranga umukobwa mu irushanwa hanyuma yohereza kuri 7333.

Mu ibarura rya mbere ry’amajwi ryakozwe n’abategura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, Mwiseneza Josiane ari imbere y’abo bahatanye, yatowe inshuro 5283 mu gihe Bayera Nisha Keza umugwa mu ntege afite amajwi 1983 naho uwa gatatu, Mutoni Oliver akagira amajwi 1377. Umukobwa wa nyuma muri iri barura ry’agateganyo ni Uwihirwe Yasipi Casmir ufite amajwi 17 gusa.

Kuba hari abakobwa barusha abandi amajwi mu itora ryo kuri telefone ntibivuga ko abatowe n’abantu bake ari bo bahita basezererwa ahubwo guhera kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2019, abagize akanama nkemurampaka baraza guhitamo abakobwa 13 hanyuma batanu baraba batowe n’abantu benshi binyuze mu majwi yo ku butumwa bugufi bongerwe kuri ba bandi 13 hasigare babiri bavamo umwe uratoranywa n’abakobwa bari mu irushanwa abe ari we usigara, undi atahe.

Umwanzuro ku bakobwa batowe kurusha abandi kuri uyu munsi uramenyekana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zuzuye.

Guhera uyu munsi niko bizajya bigenda kuzageza ku wa Kane w’icyumweru gitaha, buri munsi hazajya hasezererwa umukobwa umwe kuzageza hasigayemo 15 muri 20 babashije gukatisha itike yo kujya mu mwiherero.

Mbere y’uko amatora atangira habanje kuba inkomati ku mbuga nkoranyambaga abantu bijujutira ko bari gutora Mwiseneza bikanga, bamwe bari batangiye gukeka ko yibwe. Uyu mukobwa watangiye ari imbere ya bagenzi be, ni na we wari wabaye uwa mbere mu itora ryabanjirije pre-selection aho abantu batoraga binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’aya matora abakobwa 15 bazasigara mu irushanwa ni bo bazahurira mu birori bikomeye byo gutora Nyampinga w’u Rwanda bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Amajwi y’agateganyo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger