Imikino

Ku bw’inyigisho za Islam, Rutanga Eric yemeye kuva muri Kiliziya Gaturika

Rutanga Eric Kamotera usanzwe ari Myugariro wa Rayon Sports n’uw’ikipe y’igihugu Amavubi yemeye guhindura idini aho yavuye muri Kiliziya Gaturika akajya muri Islam nyuma yo gukunda inyigisho z’idini rya Islam.

Rutanga ukunzwe kwitirirwa Jordi Alba usanzwe ari myugariro wa Fc Barcelona akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sports, ari na wo mwanya akinaho mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi.

Amakuru avuga ko Rutanga yafashe icyemezo cyo guhindura idini ejo ku wa kane yerekeza mu idini rya Islam risanzwe risengerwamo n’umukunzi we Shemsa Umunyana bamaze hafi imyaka itatu bari mu rukundo.

Shemsa Umunyana umukunzi wa Rutanga Eric Akram.

Nk’uko yabitangarije Ikinyamakuru Ruhagoyacu.com, Rutanga yagize ati” Nahinduye idini ni byo kuri uyu wa kane, ku musigiti wo kuri ONATRACOM, Ubu ndi umuyisiramu ntabwo nkiri umukristu wo muri Kiliziya Gaturika gatulika”.

N’ubwo amakuru avuga ko Rutanga yaba yarahaswe n’umugore we kugira ngo ave muri kiliziya Gaturika, Uyu musore ahakana aya makuru asobanura ko yahisemo guhindura idini bitewe n’uko yakunze uburyo abayisiramu basenga kenshi, akaba asanga yaba inzira nziza yatuma umuntu abasha kuba hafi y’Imana.

Anongeraho kandi ko yakunze uburyo abayisiramu bamuhaye inyigisho zikamwinjira, akaba ari impamvu y’inyongera yatumye ahindura idini.

Rutanga Eric n’umukunzi we Shemsa Umunyana bamaranye hafi imyaka itatu bakundana bakaba banateganya kuba babana nk’umugabo n’umugore mu mwaka utaha wa 2019.

Rutanga Eric Akram
Rutanga Eric Akram mu mwambaro w’amavubi
Rutanga iburyo ari kumwe na Yannick Mukunzi bakinana muri Rayon Sports

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger