AmakuruImikino

Ku bwa burembe, APR FC y’abakinnyi 10 ikuye amanota atatu i Musanze

Umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wahuzaga Musanze yari yakiriye APR FC kuri Stade Ubworoherane, urangiye APR FC iwutsinze ku bitego 2-1, ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Abavandimwe babiri: Muhadjiri Hakizimana na mwishywa we Djihad Bizimana ni bo bafashije APR kwikura mu menyo ya Musanze yari yayicaye ku gakanu mu gice cya mbere ibifashijwemo na Mudeyi Suleimana, ku munota wa 42 w’umukino.

Iki gitego cya Mudeyi ni cyo cyajyanye amakipe yombi mu kiruhuko.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe n’imbaraga ndetse n’ubwitange bukomeye ku basore b’umutoza Petrovic bakoraga ibishoboka byose bakotsa igitutu Musanze, byibura ngo barebe ko bamanukana Buranga inota rimwe.

Kera kabaye ku munota wa 68 Muhadjir Hakizimana yaje kwishyura iki gitego ku mupira yari ahawe na Iranzi J. Claude, uyu musore uvukana na kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima yuzuza ibitego 8 amaze gutsinda muri iyi shampiyona.

APR FC yari yariye karungu yakomeje gusatira Musanze FC,ndetse bidatinze ku munota wa 72 yinjiza igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bizimana Djihad, ku mupira yari ahawe na Hakizimana Muhadjiri.

Cyakora cyo ibintu ntibyagenze neza ku ruhande rw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu, kuko ku munota wa 80 Sekamana Maxime yeretswe ikarita itukura, bikaba ngombwa ko APR ikina iminota yari isigaye ari abakinnyi 10.

Gutsinda uyu mukino bifashije APR gukomeza gusigasira umwanya wa mbere n’amanota 50, AS Kigali ni iya kabiri na 45, Kiyovu ya gatatu na 41, mu gihe Rayon Sports ya kane ifite 38.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger