Amakuru ashushyeImikino

Ku bitego 6-1, APR isezereye Anse Reunion yiharurira inzira iyijyana I Bamako

Ikipe ya APR FC ibashije gutsinda Anse Reunion mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederations cup ibitego 2-1, ihita inabona tike iyerekeza mu gihugu cya Mali aho izahura na Djoliba.

Ibitego bya Herve Rugwiro mu gice cya mbere na Issa Bigirimana ni byo bifashije iyi kipe y’ingabo z’igihugu kwegukana amanota 3 mu mukino wo kwishyura waberaga mu birwa bya Seychelles.

Ibi bitego bije byiyongera kuri 4-0 APR yatsinze mu mukino ubanza I Kigali, byose hamwe bikaba ibitego 6-1 ku giteranyo cy’imikino yombi.

Ikipe ya APR Fc izahura mu kiciro gikurikiraho na Djoliba yo mu gihugu cya Mali yageze muri iki cyiciro biyoroheye nyuma y’uko Elwa United yo muri Liberia bagombaga gukina yikuye muri aya marushanwa.

Biteganyijwe ko iyi kipe igaruka mu Rwanda vuba na bwangu mu rwego rwo kwitegura umukino wa shampiyona w’umunsi wa 11 uzaba ku cyumweru ku wa 25 Gashyantare, ukazayihuza na mukeba w’ibihe byose ari we Rayon Sports.

Iyi Rayon Sports yo itegerejwe kumanuka mu kibuga ku munsi w’ejo isakirana na LLB Academique y’I Burundi mu mukino wa CAF Champions league wo kwishyura, dore ko umukino wo ubanza amakipe yombi yaguye miswi igitego 1-1 I Kigali.

Rugwiro Herve yitwaye neza muri uyu mukino.

Nyuma yo gutsinda igitego mu mukino ubanza, Issa Bigirimana yatsinze ikindi gitego mu mukino w’uyu munsi.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger