AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Koreya ya Ruguru yisubiyeho kubiganiro yagombaga kugirana na Koreya y’Epfo

Nyuma yo guhura k’abakuru bibihugu byombi Koreya ya Ruguru yahagaritse ibiganiro byari kuyihuza na Koreya y’Epfo biturutse ku myitozo ya gisirikare Koreya y’Epfo yakoranye n’ingabo z’Amerika, inaburira amerika ko ishobora kutazitabira  inama iteganyijwe ku wa 12 Kamena hagati ya Perezida Kim Jong Un na Donald Trump  muri Singapore.

Iyi myitozo yagisirikare yiswe ’Max Thunder’  Koreya y’Epfo yakoranye n’Amerika yateye uburakari bukomeye Koreya y’Epfo  ihita ifata umwanzuro wo guhagarika ibiganiro bikomeye byari kuzahuza izi mpande zombi dore ko ngo iyi myitozo ntakindi igamije urutse gutegura kugaba igitero n’ubushotoranyi kuri Koreya ya Ruguru nkuko ibiro ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru  KCNA bibitangaza.

Mu kwezi gushize nibwo  Perezida Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru na Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo  bahuriye mu gace ibi bihugu byombi bihuriraho ka Panmunjom, guhura kwabo bigasiga hemejwe undi muhuro Koreya ya Ruguru imaze gukuraho wari kuzaba ku wa  16 Gicurasi 2018 ukaba wari uwo gusuzuma  ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe  mu muhuro wahuje abakuru bibi bihugu byombi .

Aba bakuru  bibihugu byombi kandi banashyize umukono ku masezerano y’amahoro no kunga ubumwe, yari yitezweho gushyira iherezo ku ntambara y’amagambo imaze imyaka ishyamiranyije Koreya zombi, yakurikiye iyeruye yatangiye muri Kamena 1950.

Leta zunze ubumwe z’ Amerika na Koreya y’Epfo bo batangaza ko iyo myitozo ya gisirikare bakoze yatangiye ku ku wa gatanu yari igamije kunoza ubwirinzi bwa Koreya ya Ruguru  binafitanye isano n’amasezerano y’ubufatanye mu bwirinzi mu bya gisirikare ibihugu byombi byagiranye mu mwaka 1953. Hari andi makuru avuga ko iyi myitozo yari irimoyarimo indege zirenga 100 zirimo n’umubare munini wa B-52 na F-15K.

Perezida Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru na Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo  ubwo baheruka guhura mu gace ka Panmunjom

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger