ImikinoImyidagaduro

Komite Nyobozi y’ikipe ya Rayon sport yamaze gutumiza inama

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports FC, bitewe n’ibibazo
bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe, bukomeje gushakisha uburyo
Byakemuka  biciye mu nama zidatundukanye zikomeje
gukorwa, kuri iyi nshuro hakaba hateganyijwe inama igomba guhuza
abayobozi b’iyi kipe, ndetse ntagihindutse bakaza kuganira
n’abakinnyi.

Ikipe ya Rayon Sport imaze iminsi ivugwamo ibibazo
bitandukanye by’amikoro, ari nabyo byatumye iyi kipe itakaza
bamwe mu bakinnyi beza yarifite barimo Rutanga Eric , Kimenyi Yves , Iradukunda Eric ndetse na Irambona Eric Gisa nyuma yo kuba batarahawe
bimwe mu bikubiye mu masezerano bari baragiranye n’iyikipe ya rubanda.

Ibibazo byaje gufata indi intera, nyuma yaho ubuyobozi bw’abafana , bwasabye Munyakazi Sadate kwegura kugira ngo habeho kongera guhuza mu
bakunzi bikipe ndetse hashakwe umuti w’ibi bibazo bikomeje kuvugwa muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Amakuru avuga ko  Komite nyobozi ya Rayon sport yamaze gutumiza inama igomba guterana hakigwa uburyo ibibazo byugarije iyi kipe byakemuka maze abakunzi b’iyi kipe bakongera kumva amakuru meza mw’ikipe yabo ndetse bakaba batangira kurambagiza n’abakinnyi bazakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger