AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) irahamagarira Abanyarwanda bifuza kuba abasenateri gutanga kandidatire

Komisiyo y’igihugu y’Amatora (NEC),irahamagarira Abanyarwanda bifuza kuba Abasenateri ko batangira gutanga kandidatire zabo,ariko hagati aho uwiyamamaza akaba agomba kuba arengeje imyaka 40 y’uhukure kandi akaba yarize kaminuza.

Perezida wa NEC, Prof Kalisa Mbanda avuga ko Umusenateri aba afite inshingano zikomeye ku buryo bimusaba kugira ubunararibonye no kuba yarize amashuri menshi.

Ati “Ni cyo gituma ugomba kuba ufite imyaka y’ubukure itari munsi ya 40 byibura, warize byibura amashuri ahanitse, uri inararibonye kandi nta makemwa.

Icyakora umukandida byibura warangije amashuri yisumbuye ushobora kwemererwa kuba senateri, agomba kuba ari umuntu ufite uburambe mu kazi ku mwanya wo hejuru mu rwego rwa Leta cyangwa rw’abikorera.

Sena ni urwego rushinzwe gukurikirana no kwemeza amategeko, gukurikirana imikorere ya Leta, no kwemeza abayobozi Leta ishaka gushyiraho.

Ishinzwe kandi kugenzura amahame remezo Igihugu cyiyemeje kugenderaho, ndetse no kureba imikorere y’Imitwe ya Politiki ikorera mu Gihugu.

Komisiyo y’Amatora irakira kandidatire z’abifuza kuba abasenateri kuva tariki 22/7 kugeza tariki 09/8/2019. Nyuma yaho nibwo kandidatire zizashyikirizwa Urukiko rw’Ikirenga rukaba ari rwo rwemeza abakandida bujuje ibisabwa.

Hazakurikiraho kwiyamamaza kugera ku itariki 14 Nzeri 2019, nyuma habeho umunsi umwe wo kwitegura amatora azatangira tariki 16 Nzeri 2019.

Gutora bizakorwa n’abagize Inama Njyanama z’uturere hamwe n’abayobozi b’imirenge yabereyemo ayo matora, ndetse n’abarimu bo mu mashuri makuru na Kaminuza.

Abasenateri bose baba ari 26 barimo 12 batorerwa hirya no hino mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, ndetse na babiri batorwa n’abigisha mu mashuri makuru na Kaminuza.

Hari abasenateri bane bagenwa n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, hakaba n’abandi umunani bagenwa na Perezida wa Repubulika kugira ngo bahagararire ibyiciro bitandukanye.

Umuntu utanga kandidatire agomba kubigaragarisha ibaruwa ibisaba, umwirondoro we(CV), icyemezo cy’amavuko kitarengeje amezi atatu, amafoto abiri magufi na fotokopi y’indangamuntu.

Asabwa kandi fotokopi y’ikarita y’itora, icyemezo cy’uko atafunzwe, fotokopi y’impamyabumenyi nibura ihanitse, ndetse n’inyandiko igaragaza ko ibyo avuze bihuje n’ukuri.

Uhagararira amashuri makuru we agomba kuba anagaragaza ko ari umwarimu byibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije muri Kaminuza cyangwa amashuri makuru.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko mu matora y’abasenateri ya 2019 hazakoreshwa ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 200.

Iyi komisiyo ikomeza ivuga ko izakira na kandidatire z’abasenateri basanzwe bariho kuri ubu kuko ngo amategeko abibemerera, ariko ko iki kibazo kiri mu byo na yo izabaza Urukiko rw’Ikirenga.

Ikindi Prof Kalisa avuga ko azabaza, kijyanye n’uko Sena itajya iseswa mu gihe cyo kwiyamamaza nk’uko bisanzwe bikorwa mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abadepite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger