AmakuruImyidagaduro

Knowless yakomoje ku kintu yasigiwe na mama we cyakomeje ku mubera umurage

Umuhanzikazi Butera Knowless  yavuze ikintu yakomoye kuri mama we umubyara Marie Claire Uyambaje cyakomeje kumubera umurage akigenderaho kugeza ubu.

Knowless  yavuze ko mama we umubyara yamuhaye umuco wo kwihangana agira ubu ngubu, uyu muhanzikazi ubwo yari mu kiganiro Samedi Detente yavuze ko  Nyina yamusigiye umuco wo kwihanga waje kumubera umwe mu myitwarire ye ya buri munsi.

Uyu muhanzikazi avuga ko abantu bamubwira ko kwihangana agira yaba yarabikuye ku mubyeyi we umubyara, Yagize ati ” Kwihangana, kwihangana ni ko abantu bamwira ngo nakurikije mama wanjye. Ngerageza kwihanga mu bikomeye , ibihe byose ndimo.” Knowless  yakomeje avuga ko kuririmba  abikesha mama we, kubera mama we yari umuriribyi ukomeye mu rusengero, akajya aririmba ari imbere ya nyina amakurikira ku rubyiniro buri gihe.

Yagize ati ” Mu mikurire yanjye Mama wanjye yari umuririmbyi ukomeye  muri korali ye, kurimba ni we nabikuyeho, najyaga jyana nawe ku ririmba nkamuhagarara imbere tukaririmbana, abantu bari bamuzi nka wa mu mama ufite akana kamuhagarara imbere  , ntabwo yari kunsiga. ”

Knowless avuga kuva yamenya mama we kugeza atagihari hari ikintu atazigera yibagirwa kuri we , yagize ati “Ikintu ntajya nibagirwa ni uko kuva namumenya kugeza atagihari , ntabwo yigeze ankubita , ntabwo nzi inkoni ye , yari acecetse cyane, atuze cyane ariko ankunda birenze. ”

Butera avuga ko gukora umuziki umutunze kugeza ubu nabyo abikomora kuri mama we.
Knowless avuga ko kwihangana agira abikura kuri mama we.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger