Amakuru ashushyeImyidagaduro

Knowless yagarutse ku mwana we utajya avugwaho rumwe kubera kwanga kwerekana isura ye

Nyuma y’amezi icumi yibarutse, Ingabire Jeanne d’Arc [Butera Knowless] yanze kwerekana umwana w’imfura ye na Ishimwe Clement.

Umwana wa Knowless na n’umugabo we Ishimwe Clement bise ‘Ishimwe Or Butera’ , kugeza ubu kuva yavuka abamubonye ni mbarwa ndetse ababyeyi be bavuga ko ari ikintu batekerejeho bagasanga berekanye isura ye byaba ari ukubangamira ubuzima bwe bwite.

Knowless yibarutse mu gitondo cyo kuwa 22 Ugushyingo 2016, nyuma  y’amezi atatu gusa  ashakanye na Ishimwe Clement.

Nyuma y’amezi agera ku 10 umwana wa Knowless Butera na Ishimwe Clement avutse abamuciye  iryera ni mbarwa. Uyu mugore mu kiganiro yagiranye na Magic Fm  yavuze ko we n’umugabo we  bafashe uyu mwanzuro ku bwo kubaha ubuzima bwite bw’umwana wabo  gusa ngo naba mukuru bazamuha uburenzira bwo kwigaragaza uko ashaka mu buryo bwiza.

Yagize ati “Ntabwo nzi icyo umukobwa wanjye azaba. Ashobora kuba yifuza kuzabaho mu buzima bwe bwite ku buryo gushyira amafoto ye hanze byaba bisobanuye ko nsuzuguye umwanzuro we. Nakenera kumenyekana nk’ababyeyi be nizeye neza ko azabona abamukurikira benshi uko azaba abyifuza.”

Knowless yahakanye amakuru avuga ko yaba ategereje ko amakompanyi amwe yo mu Rwanda yamwegera akayamamariza bikaba aribyo byatuma yerekana isura y’umwana w’imfura ye, avuga ko atari byo ndetse akaba adateze kuzamushyira ku karubanda kubera kwamamaza.

Ati”Wenda abatekereza ko naba ntegereje ko hazagira kompanyi iza kunsaba ko umwana wanjye yayamamariza, nkaba ari bwo nerekana isura ye siko biri. Ahubwo nk’uko nabivuze ashobora ashaka kubaho mu buzima bwe butandukanye n’ibyo njye uyu munsi nkora rero sinifuza ko yazakura akababazwa n’uko twamushyize mu itangazamakuru kandi wenda atabishaka.”

Keretse intoki za Or Butera nizo ababyeyi be berekanye

Knowless yavuze ko uyu mwana we ari we byishimo yagize kuva yabaho mu buzima  ndetse anatangaza ko aterwa ishema no kwitwa umubyeyi, yavuze ko hari igihe ajya ku rubyiniro agaterwa imbaraga no kwitwa umubyeyi no kuba afite umwana.

Yavuze ko kuva yabaho atigeze agira amahirwe yo kugira umuryango mugari gusa kuri ubu akaba afite umuryango nawe yagize uruhare ngo ubeho, kuri ubu ibyishimo bye ntibigicagase kubera kugira umuryango kandi by’umwihariko umugabo we bakaba bakundana byihariye.

Knowless igihe yari atwite
Knowless na Clement bahora bishimye

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger