AmakuruImyidagaduro

Knowless na Bruce Melody batunguye abantu maze bakorana indirimbo

Butera Jeanne wamamaye ku mazina ya Knowless afatanyije na Bruce Melody , bagiye gushyira hanze indirimbo yabo bombi , mu gihe bitakunze kubaho ko aba bahanzi bakorana indirimbo.

Bruce Melody na Knowless bafatanyije , batangarije abafana babo ko mu minsi ya vuba hagiye gusohoka amajwi y’indirimbo yabo bise”Deep in Love”, icyakora ntibagaragaza inzu izatunganya iyi ndirimbo.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram , Knowless yemejeko we na Bruce Melody bari gukora indirimbo yabo “Deep in Love ” ndetse anagaragazako iri hafi gusohoka.

Yagize ati:” Ese mwiteguye kuyakira mute? Deep in Love ,indirimbo ya Butera Knowless na Bruce Melody. Tubaha ibyiza kuko nibyo mukwiye.”

Yahamirije abamukurikira kuri Instagram ko iyi ndirimbo iri hafi gusohoka

Aba bahanzi bombi bari kugaragaza ubufatanye mu bikorwa bya muzika kandi nyamara bitarakunze kubaho mu munsi yashize, doreko ubu bagiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo bazakora ari abahanzi babiri gusa ntawundi ubafashije cyangwa se indi kompanyi ibafashije.

Iki ni igitaramo giteganyijwe kuba kuya 23 ukuboza 2017 , kibere muri Radisson Blue Hotel aho kwinjira azaba ari amafaranga ibihumbi cumi na bitanu (15 000) mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi icumi (10 000) mu myanya isanzwe. Imiryango ikazaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abajijwe impamvu yahisemo Bruce Melody ngo abe ariwe bafatanya muri iki gitaramo, Knowless yasubijeko atamuhisemo ahubwo buri umwe yahisemo undi .

Aba bahanzi bahuriye muri iki gitaramo bise “Holday Cheer”, mu gihe bari bamaze iminsi bafite indirimbo zakunze kumvikana cyane haba kuri radiyo cyangwa n’ahandi hose mu tubyiniro, izi ndirimbo ni “Ikinya” ya Bruce Melody ndetse n’izindi za Knowless nka “Winning team” ndetse iyi ndirimbo yanavuzweho byinshi n’abakunzi bumupira w’amaguru mu Rwanda kuberako yacuranzwe ubwo umukino wahuzaga APR FC na RayonSport i Gisenyi muri Super Cup umuriro ukabura umukino utarangiye . Aha benshi bavuzeko bayicurangiye abafana ba Rayonsport kuberako umukino wahagaze Rayonsport ariyo yatsinze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger