Amakuru ashushyeImyidagaduro

Knowless Butera yahishuye ko indirimbo ze yakoze mu Giswayile zanditswe n’abanyamakuru ba RBA

Ingabire Jeanne d’Arc [Knowless Butera] yatangaje ko indirimbo ze zagiye zisohoka zikozwe mu rurimi rw’igiswayile zanditswe n’abanyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda[RBA].

Uyu muhanzikazi aherutse gutangaza ko ndirimbo ze zakunzwe mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ziganjemo izo mu rurimi rw’Igiswayile zirimo Tulia, Peke yangu na Ujumbe yagiye azandika mu kinyarwanda  zikanononsorwa  n’abanyamakuru ba RBA mu rurimi rw’igiswayile.

Uyu mugore yavuze ko iyitwa Ujumbe yashyizwe mu Giswayile  na Masatura naho Peke yangu na Tulia zigakorwaho  na Tidjala Kabendera bose bakaba bakorera iki kigo, ndetse Tidjala akaba azwi cyane mu biganiro bitandukanye bitambuka kuri Radiyo y’u Rwanda mu rurimi rw’igiswayile.

Knowless yatangaje ko we yandika indirimbo mu rurimi rw’ikinyarwanda ubundi yarangiza akayishyikiriza uwo ashaka ko yamufasha kuyishyira mu Giswayile, kubera ko hari amagambo amwe adahura neza muri izi ndimi zombi bakagenda bafatanya gushaka uburyo indirimbo yazaryohera abazabasha kuyitega amatwi.

Knwless ni umwe mu bahanzikazi mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bamaze kubaka izina, uyu muhanzikazi uri mu bari ku mwanya w’imbere mu Rwanda, aherutse kwitabira ikiganiro yari yatumiwemo n’ikinyamakuru gikomeye ku Isi yose cya CNN.

Iki kikaba ari kimwe mu byakomeje gushimangira ko hari indi ntambwe amaze kugeraho ugereranije n’abandi bahanzikazi batangiranye nawe cyangwa abari kuza uyu munsi mu muziki bamusangamo bashaka aho bamenera kugira ngo bigaragaze.

Knowless kandi niwe muhanzikazi mu Rwanda wabashije kwegukana igihembo gikomeye mu Rwanda gitangwa buri mwaka cya Primus Guma Guma super Star, kuri ubu akaba yararenze imbibi akaba ari guhatanira ibihembo bikomeye bitangirwa mu gihugu cya Nigeria byitwa Nea bizatangwa kuwa 25 Ugushyingo 2017.

Knowless umaze kuba umunyabigwi mu muziki , kuri ubu akorera ibikorwa bye bya muzika mu nzu y’umuziki yanashinzwe n’umugabo we Producer Ishimwe Clement uri mu bambere bishimirwa kubera intambwe amaze kugeraho mu gutunganya indirimbo.

Image result for butera knowless
Ishimwe Clement na Butera Knowless bamaze igihe babana nk’umugabo n’umugore ndetse bamaze kwibaruka imfura yabo y’umukobwa bise Ishimwe Or Butera

Knowless uherutse gushyira hanze indirimbo yise Winning team , ubu ari gutunganya indi ndirimbo nshya yise Uzagaruke izajya hanze mu minsi ya vuba. Iyi ikazaba ibumbatiye ubutumwa bwiganjemo ubw’urukundo. Uyu munyamuziki mu buhanzi bwe yibanda ku njyana za RnB na Soul Music.

Image result for butera knowless
Umuhanzikazi Knowless Butera ari mu bakunzwe kandi bafite intera bamaze gutera mu muziki wo mu Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=R7z3TBcV84k

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger