AmakuruImikino

KNC yishimiye akayabo Gasogi yasaruye ku mukino wayihuje na Rayon Sports

Umukino wa mbere wa shampiyona y’ikiciro cya mbere ikipe ya Gasogi United yakinnye yakiriye Rayon Sports, wayinjirije arenga gato 19,000,oooRwf nk’uko byemejwe n’umuyobozi wayo Kakooza Nkuliza Charles.

Ni umukino wakiniwe kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, urangira nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi.

Mu kiganiro KNC yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere, yemeje ko ubwitabire kuri uriya mukino bwari bushimishije.

Ati”  Urebye ubwitabire bwari bushimishije kuko hari nka 60 by’abasanzwe bajya muri Stade Amahoro. Amafaranga twabonye kuri uriya mukino ntabwo ari mabi. Ni miliyoni 19 Frw n’utundi duke turengaho. Nashimira abakunzi ba Gasogi United baje kudushyigikira. No ku wa Gatatu bazaze barebe umupira kuko ubu ntiturakina, bazabibona.”

Aya mafaranga yose Gasogi United ntabwo yayatwaye, kuko yatwayemo 13,680,000Rwf; andi atwarwa na Ferwafa ndetse na company yinjiza abantu ku kibuga.

Aya mafaranga Gasogi yinjje angana na 7% by’ingengo y’imari ya 160,000,000Rwf izakoresha muri uyu mwaka w’imikino. Mu busanzwe Gasogi yari yihaye intego y’uko 20% by’amafaranga izakoresha muri uyu mwaka w’imikino ari ayo izasarura ku kibuga.

Bivuze kjo 13% by’amafaranga abura agomba kuva mu mikino 14 ya shampiyona iyi kipe isigaje kwakira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger