AmakuruImyidagaduro

Kizito Mihigo yataramiye muri Kiriziya y’i Mutete anizihiza umwaka umwe amaze afunguwe

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2019 umuhanzi Kizito Mihigo yakoresheje igitaramo muri paruwasi ya Mutete, iherereye muri diyosezi ya Byumba mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru.

Iki gitaramo cyahuriranye n’itariki uyu muhanzi yizihizagaho  umwaka umwe amaze afunguwe, ku mbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Kizito Mihigo yafunguwe kuwa 15 Nzeri 2018, yari amaze imyaka ine n’igice muri gereza.

Ku wa 07 Nzeli 2019 yatangiye amasengesho y’iminsi icyenda yo gushimira Imana yumvise amasengesho ya benshi agafungurwa.

Mu kiganiro yagiranye na TeradigNews Kizito Mihigo yavuze ko yatangiye ibitaramo byo gushimira Imana  muri diyosezi zose z’u Rwanda nyuma yo gufungurwa, avuga ko  ibi bitaramo bigikomeje. Nyuma ya Diyosezi ya Byumba, Kizito yavuze ko agiye gufata akaruhuko gato hanyuma agakomeza iyo gahunda.

Muri iki gitaramo Kizito yaririmbye indirimbo ze nyinshi zuje ubutumwa zirimo nka: “Aho kuguhomba yaguhombya”, “Inuma”, “Nyina wa jambo”, n’izindi.

Mbere yo gutangira iki gitaramo, Kizito yafatanije na Korali ya paruwasi Mutete mu gususurutsa igitambo cya Missa. Muri iki gitaramo kandi, Paruwasi ya Mutete yakoresheje ituro ridasanzwe mu bakiristu bari bahari, kugira ngo ibashe kugura umurindankuba. Hakusanijwe amafaranga arenga Miliyoni y’amafaranga y’ u Rwanda.

Padiri mukuru wa paruwasi ya Mutete yashimiye Kizito Mihigo amugenera ishusho ya Kiriziya y’iyo parowasi.
Parowasi ya Mutete yashinzwe mu mwaka wa 2005, abakristu bayo bakaba bamaze kwiyubakira Kiriziya nshya.

Kizito Mihigo yahawe ifoto ya Kiriziya ya Parowasi nk’ikimenyetso cy’ishimwe
Muri iki gitaramo yafatanyije na korali ya Paruwasi Mutete
Ni kimwe mu bitaramo byagutse amaze umwaka akorera muri Parowasi zitandukanye
Kizito yahawe impano y’ishusho ya Parowasi ya Mutete

Umwaka urashize Kizito Mihigo afunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame
Iki gitaramo  cyahuriranye no kwizihiza umwaka ushize afunguwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger