AmakuruImyidagaduro

Kizito Mihigo yasohoye indirimbo nshya ishishikariza abanyarwanda umuco w’Ubutwari

Mu gihe abanyarwanda bitegura kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu ku wa  1 Gashyantare 2019, umuhanzi Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo yitwa ’Uzabe Intwari’ ishishikariza abanyarwanda kugira umuco w’ubutwari mu byo bakora byose.

Kizito Mihigo yavuze ko gushyira ahagaragara iyi ndirimbo mu gihe mu Rwanda bitegura kwizihiza umunsi Mukuru w’intwari z’igihugu ari inshingano ye nk’umunyarwanda ukunda igihugu cye. 

Kizito Mihigo yanditse iyi ndirimbo yishyize mu mwanya w’umubyeyi, uganiriza umwana we amutoza kuzaba intawari aharanira kuzatera ikirenge mu cy’abamubanjirije.

Ku bakurikirana ibihangano by’uyu muhanzi, iyi ndirimbo ni ngufi ugereranije n’izindi yagiye akora dore ko ifite  iminota itanu n’amasegonda 29 (5:29) , yatunganyijwe na Producer Pastor P, na ho amashusho yakozwe na  Dukuze Olivier uzwi nka  Producer Ma River, afatirwa ku  ku kibuga cya Cricket i Gahanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger