AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Kizito Mihigo yagarutse ku byo yoroheje mu gihe ahitamo umukunzi we mushya

Umuhanzi Kizito Mihigo nyuma yigihe gito arekuwe agatangaza ko afite gahunda yo gushinga urugo, akiyubuka nk’abandi bose yasize batarashaka ubu bakaba bamaze kubaka umuryango wabo.

Uyu muhanzi w’indirimbo zuje ubutumwa bukomeye cyane, avuga ko nyuma yo gufungwa ahawe igihano cy’imyaka 10 muri gereza ngo uwahoze ari umukunzi we yamusuye muri gereza akamubwira ko batakomezanya urugendo rw’urukundo  nubwo byamugoye kubyakira ariko ngo ubu ari muri gahunda zo gushaka undi.


Muri uyu mugambi we Kizito avuga ko yoroheje ibyo ari kugenderaho ahitamo umukunzi  guss ngo si umukunzi gusa ashaka ahubwo ni umukunzi uhoraho. “Umukunzi rero bindimo. Mbirimo nabyo bindimo. Ariko ntawe ndabona… Ngenda gahoro kuri ibyo bintu kubera, mfite ubushake kandi noneho ntabwo ari umukunzi nshaka gusa. Ni umukunzi ushobora kuza bikanahoraho kuko iyo umuntu afite imyaka 37 nk’iyo mfite, urukundo yego ariko uba wumva rwonyine birangiriye aho bitaba bihagije.”

Akomeza avuga ko  yagenderagaho mbere ahitamo umukunzi byari bisekeje ariko ubu uko ibihe bihita ibindi biza muri ibyo bintu yagenderagaho ahitamo umukunzi hari ibyo agenda yoroshya gake gake muri uru rugendo arimo rwo gushaka umukunzi bafatanya umushinga w’ubuzima bw’ahazaza.

Agaruka kumukunzi we wa kera avuga ko bigoye kubona umuntu ugukunda akakugumaho igihe cyose niyo wawa uri mu makuba. Yagize ati Oya! Byararangiye. Byararangiye, urabona iyo umuntu afunzwe buriya, icyo waba ufungiye cyose. Hari abantu baba intwari bakagukomeraho muri abo bantu abambere ni umuryango wawe uvukamo [….] Nibo bantu bacu tugira. Ntihazagire n’undi ukubeshya, ubibona iyo ugeze mu bihe bikomeye.”

Kizito Mihigo yasohoye indirimbo ya mbere nyuma yo kuva muri Gereza iyo ndirimbo nshya yise “Aho kuguhomba yaguhombya” ikubiyemo ubutumwa bw’iyobokamana. Yayituye abakunzi b’ibihangano bye avuga ko ifite ubutumwa bwa gikirisitu bumuvuye ku mutima, akabugenera cyane cyane abemera Imana abasaba “kuyikomeraho no kuyigarukira mu gihe bari kure yayo.”

Umuhanzi Kizito Mihigo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger