AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bamaze gusohorwa muri gereza. (+AMAFOTO)

Abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza bafunguwe, Hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, imbazi zatanzwe mu ijoro ryakeye, Kuri uyu wagatandatu  uyu mwanzuro wahise ushyirwa mu bikorwa .

Inama y’Abaminisitiri yaraye ibaye ku wa 14 Nzeri 2018  iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140, Muri abo harimo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza, bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye.

Madamu Ingabire Victoire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, naho Bwana Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.

Kizito Mihigo arekuwe nyuma y’uko ku wa 26 Kamena 2018 yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ubujurire bwe bwahagarara, icyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa ku wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018.

Ingabire Victoire akimara gusohoka muri Gereza yashimiye Perezida Kagame na Guverinoma y’u Rwanda kuba bamuhaye imbabazi, avuga ko n’abandi bafunze kubera politiki bazahabwa imbabazi za Perezida gusa ibya Politike yirinze kuvuga niba azihita abikomeza gusa ngo akeneye kubanza kuruhuka  ibindi bikazaza nyuma.

Kizito Mihigo nawe wabonaga yishimiye imbabazi yahawe nubwo nta byinshi yavuze akimara kurekurwa gusa ngo azagirana ikiganiro n’abanyamakuru mu gihe cya vuba.

Uretse aba babiri twibanzeho abandi bahawe imbabazi na Perezida bari gufungurwa by’agateganyo, bikaba birimo gushyirwa mu bikorwa muyandi magereza ari mu gihugu hose.

Kizito Mihigo yakandagije ikirenge cye hanze ya gereza , ku isaha ya saa 9:47.
Kizito Mihigo yasohokanye n’abandi 447 bahawe imbabazi bo muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere aho nawe yari afungiwe

Kizito Mihigo yari yambaye umupira w’umweru urimo utubara twa Orange, w’umuryango yashinze ’KMP’ n’ingofero ya Orange, na yo y’uyu muryango.
Ingabire Victoire nawe yahise asohoka, yambaye ikanzu y’umutuku, ikote ry’iryatsi n’isakoshi mu ntoki.

Imibare y’abarekuwe muri burigereza zitandukanye zo mu gihugu.

·      Bugesera: 23

·      Nyarugenge: 447

·      Musanze: 149

·      Gicumbi: 65

·      Nyanza: 63

·      Rubavu: 158

·      Rwamagana: 455

·      Nyagatare: 24

·      Huye: 484

·      Muhanga: 207

·      Ngoma: 35

·      Rusizi: 7

·      Nyamagabe: 23

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger