AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Kizito Mihigo agiye gusohora indirimbo ye ya mbere kuva yavanwa muri gereza

Kizito Mihigo, umuhanzi uzwi cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zisana abantu imitima n’izisingiza Imana, yatangaje ko agiye gusohora indirimbo igiye kuba iya mbere asohoye kuva yahabwa na Perezida Kagame imbabazi zimukura muri gereza.

Abenshi mu bakunzi b’indirimbo z’uyu muhanzi bari banyotewe no kongera kumva ku buryohe bw’indirimbo ze, nyuma y’imyaka irenga ine yari amaze mu buroko azira ibyaha birimo ibyo kugambanira igihugu.

Nyuma y’igihe kigera ku mezi abiri Kizito Mihigo ahawe imbabazi zimuvana muri gereza, yatangaje ko ku wa mbere w’icyumweru gitaha azashyira hanze indirimbo ye ya mbere kuva yasohoka muri gereza.

Kizito Mihigo ukunzwe n’umubare utari muto w’Abanyarwanda yahamije aya makuru mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha. Yirinze gutangaza izina ry’iyi ndirimbo.

Yagize ati”kuri uyu wa mbere (12/11/2018) nzasohora indirimbo nshya. Ni cyo gihangano cya mbere nzaba nshyize ahagaragara kuva nava muri Gereza. Ndizera ko iyi ndirimbo izabanyura. Nimumara kuyumva muzambwire icyo muyitekerezaho, ibitekerezo byanyu nzajya mbitega amatwi.”

Uyu muhigo wo gusohora indirimbo nshya Mihigo yawutangaje nyuma y’iminsi mike akuwe i Mageragere, aho yabwiye itangazamakuru ko umwaka wa 2018 uzarangira yashyize hanze indirimbo nshya, indirimbo yavuze ko ishobora kuba isingiza Imana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger