Amakuru ashushyeImyidagaduro

Kitoko yaciye amarenga y’igihe azakorera ubukwe, yihakana umunyamakurukazi byavuzwe ko bakundana

Umuhanzi Kitoko Bibarwa uri mu Rwanda muri iki gihe yasobanuye byinshi ku muziki we , anahishura ko kuri ubu nta mukunzi uhamye afite.

Kitoko yagiye mu Bwongereza kuwa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza. Mbere yo kuyatangira yabanje gufata amasomo y’indimi .

Uyu muhanzi kuri ubu wanasoje amasomo ye ari gutegura imishinga ijyanye na muzika ndetse akaba avuga ko ari hafi gukora ubukwe kuko mu mwaka umwe cyangwa ibiri araba yamaze kugaragaza uwo yihebeye by burundu bgahita narushinga.

Kitoko yavuze ko ni biba kera bitazarenza imyaka ibiri kuko ayirengeje yaba amaze gusaza cyane .

Uyu muhanzi mu minsi yashize yavuzweho urukundo n’umunyamakurukazi wakoraga kuri Royal TV witwa Kizima Ngabonziza Joella , gusa igitangaje n’uko kuriyi nshuro yagaragaje ko nta mukunzi afite, muri make akiri gushakisha nk’abandi basore batarashinga ingo bose.

Yavuze ko akiri kureba umukobwa wamubera mutima w’urugo cyane ko gushinga urugo atari ibintu byo guhubukirwa, nk’uko Kt Idols dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ati”Buri wese yifuza kugira iherezo ryiza nk’uko nanjye bindi mu mutwe nari mu ishuri ntago nari kuzana umugore ngo ajye amfasha gusoma ibitabo , ubu birarangiye tugiye kuba mu bundi buzima bw’umuziki na bizinesi zisanzwe ndakeka bitarenze umwaka umwe cyangwa ibiri nanjye ndaba ndi umugabo wubatse.”

Yabajijwe n’umunyamakuru niba yaba hari umukobwa bakundana avuga ko kuri ubu ntawe atangaza ko akiri mu mwaka w’igeragezwa.

Ati”Ndacyari mu mwaka w’igeragezwa wenda baracyangerageza cyangwa njye nkaba ndi kubagerageza, ntago ndafata icyemezo ngo ngire umuntu mbwira amagambo y’urukundo ijana kurindi gusa nyine mfite abakobwa nziranye nabo , hari abakobwa mba mvuga nti nshatse umugeni nakuramo gutya muri aba.”

“Ni nako nabo baba bamfite nk’inshuti nziza bavuga bati uyu musore atubwiye ko akajambo k’urukundo twahita tubyemera, yego cyane baba bahari ariko natwe ndagera igihe cyo kubwira ayo magambo arimo icyemezo cya burundu cyo gushinga urugo.”

Kitoko yavuzweho gukundana na ‘Kizima Ngabonziza Joella’ muri  gashyantare uyu mwaka ku munsi w’abakundana aho aba bombi bagaragaje ko bari mu rukundo babinyujije ku rubuga rwa Istagram, gusa byatunguye abantu uyu muhanzi avuga ko kugeza ubu nta mukunzi afite.

Kizima nawe yari yagaragaje ko akundana na Kitoko
Ku munsi w’abakundana Kitoko yagaragaje ko akundana na Kizima
Imwe mu mafoto ya Kizima Ngabonziza Joella

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger