AmakuruUbukungu

Kirehe: Hatangirijwe ukwezi k’umuganda mu gihugu-Amafoto

Kuri uyu wa gatandatu, abayobozi baturutse muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’abintara y’iburasirazuba, bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi k’umuganda mu gihugu hose.

Muri uyu muganda, hanabayeho na gahunda yo guhemba abaturage besheje agahigo mu bikorwa ntangarugero by’umuganda 2017-2018.

Nyuma yo kwiyubakira ibyumba 3 by’amashuri babikesheje umuganda, Abaturage bo mu murenge wa Kigarama muri aka karere ka Kirehe bahembwe igikombe banahabwa n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2 n’ibihumbi 500 nk’ishimwe ry’ibyo bagezeho.

Ibi byumba by’amashuri biherereye mu kagari ka Nyakerera mu Mudugudu wa Nyabubare byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 24 n’ibihumbi 900, uruhare rw’abaturage rukaba rungana n’asaga miliyoni 15 n’ibihumbi 450, na ho andi asaga miliyoni 9 n’igice akaba yaraturutse mu nkunga z’abaturage.

Abatuye muri aka gace bavuga ko bahisemo kwiyubakira ibyumba by’amashuri mu rwego korohereza abana babo imvune y’urugendo rwa Kilometero 14 bakoraga bajya kwiga.

Ku rundi ruhande Harelimana Cyriaque, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe Iterambere ry’Abaturage yibukije aba baturage y’uko uburezi ari ikintu gikomeye, ko nta mpamvu yo kubwima umwanya bimakaza ubujiji.

Ati” utazi uko uburere buhenda atinya gushora mu bijiji.”

Iki gikorwa cyanitabiriwe na Banki ya Kigali yagize uruhare mu guhemba aba baturage.

Abaturage ba Kigarama bashyikirizwa igikombe.
Aya ni yo mashuri abaturage biyubakiye.
Harelimana Cyriaque Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe Iterambere ry’Abaturage.
Banki ya Kigali yahaye aba baturage miliyoni 2 n’ibihumbi 200.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger