AmakuruImyidagaduroUmuziki

King James yashyize hanze indirimbo yakorewe amashusho agaragaramo wenyine (Yirebe)

Umuhanzi King James ukunzwe n’abatari bake mu muziki Nyarwanda, akomeje kongera umuhati mu bikorwa bye bya muzika aho kuri iyi nshuro yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Icyangombwa” yasohokanye n’amashusho yayo yafatiwe i Dubai ndetse akaba ariwe wenyine uyagaragaramo.

King James yahishuriye ko amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya atakorewe muRwanda ahubwo ko yafatiwe mu Mujyi wa Dubai.

King James ni umuhanzi ukomeye muri muzika y’u Rwanda akaba n’umwe mu begukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya kabiri.

King James yanakomoje kukuba  ariwe wenyine ugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo avuga ko yabikoze kubera impamvuye y’umwihariko itagira uruhande rubi iherereyeho.

King James yagize ati “Iriya ndirimbo nyigaragaramo njyenyine yego, gusa nta yindi mpamvu yabiteye ni impamvu yihariye yanjye bwite bitoroshye ko nasobanura mu itangazamakuru gusa byo rwose ni impamvu yanjye.” abajijwe niba ataba ari impamvu y’uko ari indirimbo y’urukundo rwe arimo muri iyi minsi, King James yavuze  ko atiteguye kuza kuvuga iyi mpamvu gusa amenyesha abantu ko ari ibintu yakoze yabitekerejeho kandi bifite impamvu ye bwite n’ubwo yanze kuyitangaza.

Iyi ndirimbo ya King James yasohokanye n’amashusho yayo mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Monster Record mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Ibalab umusore muri iyi minsi ugezweho mu gutunganya indirimbo z’abahanzi banyuranye.

Reba indirimbo nshya ya “King James” yise “Icyangombwa”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger