AmakuruImyidagaduroUbukungu

King James wari umaze amezi abiri muri Amerika yagarutse mu Rwanda atangaza umushyinga mushya afite

Rumuriza James uzwi nka king James yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumara amaezi abiri aho yari muri Leta Zunze ubumwe za Amerika kubikorwa byo kurangiza album ye yise “ubushobozi”.

King James kuri ubu nyuma yo kugera mu rwagasabo yahise ajya ku Ruyenzi aho afite imirima ahingamo ibihingwa bitandukanye.

Uyu muhanzi ubimazemo igihe kinini abinyujije kurubuga rwa Twitter yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda ndetse avuga ibyiza byo gutura ku Ruyenzi.

King James akigera iwe yanditse ati:’’Nishimiye kugaruka mu rugo’’.
King James yagiriye ibihe byiza muri Amerika kuko yahasanze Meddy akamwakira neza ndetse akaza no kwitabira ubukwe bwe akanaririmba muri ubu bukwe.

Ikindi cyari kimuraje ishinga ni uguhura na Lick Lick umwe mu bamukoreye ibihangano byamwubakiye izina agitangira muzika, dore ko hari Album ari gutunganya yise‘’Ubushobozi’’ akaba ariyo ari gukoraho ari nako agaragara mu ndirimbo akorana n’abandi.

King James yerekeje muri Amerika mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka. Bimwe mu bikorwa byari bimujyanye birimo kwitabira ubukwe bwa Meddy ndetse yanabaririmbiye ‘’Ganyobwe’’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger