AmakuruImyidagaduro

Kimwe mu bintu Zari yatangaje bimushimisha kuri Diamond Platnumz

Zari Hassan wiyita  Zari The Boss Lady ufite inkomoko mu gihugu cya Uganda ,kuri ubu  yatangaje ko kimwe mu bintu bimushimihs kuri Diamond Platnumz ari abana yabyaranye  n’uyu muhanzi umaze kubaka izina muri Afurika ndetse no hanze yayo.

Zari afite ishimwe rikomeye kubera abana babiri ( Tiffah Dangote  na Prince Nillan Dangote), ibi Zari yabitangaje abicishije ku mbuga nkoranyambaga yifashishije ifoto ye ari kumwe nabo bana yabyaranye na Diamond Platnumz bategura imitako y’iminsi mikuru y’impera z’u mwaka.

Zari yanditse avuga ko aba bana yabyaranye na Diamond ari umugisha kuri we ndetse ko bamutera ibyishimo  banamuremyemo impinduka mu mibereho ye aho adashobora kwicwa n’irungu mu gihe bari kumwe nabo.

Diamond na Zari babanye badakoze ubukwe mu 2014, ni nyuma y’igihe kinini cyari gishize uyu mugore atandukanye n’umuherwe Ivan Ssemwanga.

Urukundo rwa Zari na Diamond rwageze ku ndunduro nyuma y’imyaka itatu bari bamaze babana, bari bamaze kubyarana abana babiri ari bo Nillan Dangote na Tifah Dangote. Kuri Zari hiyongeraho batatu yabyaranye na nyakwigendera Ssemwanga ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy. Diamond afite abandi ku ruhande gusa yemera umwe witwa Abdoul yabyaranye na Hamisa Mobeto.

Zari ari kumwe n’abana yabyaranye na Diamond bitegura iminsi mikuru
Zari ashimishwa no kuba yarabyaranye na Diamond Platnumz

Twitter
WhatsApp
FbMessenger