Imyidagaduro

Kim Kardashian yasubije abibasiye umuryango we bamushinja gukora ibirori kandi bafite umwana urembye

Kim Kardashian afatanyije n’umufasha we  Kanye West bazindutse banyomoza amakuru yavugaga ko bagiye mu bitaramo byo kwishimira gutangira umwaka kandi nyamara umwana wabo arembejewe n’uburwayi.

Kanye West n’umugore  we Kim Kardashian bashyizwe mu majwi na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, babanenga kuba barateguye ibirori byo gutangiraumwaka mu gihe umwana wabo yari arembeye mu bitaro kubera umusonga udasanzwe wari wamwibasiye.

Kanye West yasubije umufana wari wanditse kuri Twitter agira ati:”Kubera iki  abantu benshi bakomeje gutekereza ko KimYe  bari mu bitaramo mu ijoro ry’Ubunani batitaye ku mwana wabo Saint (Umwana wabo) wasizwe mu bitaro?”

Akimara gusoma ibitekerezo by’abantu ku mbugankoranyambaga ahanini byarananengaga uyu muryango w’aba-Kadashian , Kim Kardashian abicishije kuri Twitter yahakanye ko batagiye mu birori ngo basige umwana wabo mu bitaro. Kanye West yagize ati:”“Ntabwo nigeze numva ibi ariko reka mbisubize neza kandi mbihagazeho. Ntabwo nasize umuhungu wanjye mu bitaro n’umunota n’umwe. Twari hariya kuva mu ijoro ryo ku wa Gatatu kugeza ku wa Gatandatu. Ibirori bisoza umwaka byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, abantu baje mu rugo umwana yamaze gusinzira niyo mpamvu batamubonye, njye nita ku bana banjye.”

Kanye West na Kim Kardashian bafitanye abana babiri ,  North “Nori” West w’imyaka ine na Saint West ufite umwaka umwe ari nawe byavugwaga ko yasizwe mu bitaro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger