AmakuruImyidagaduro

Kim Kardashian yagize icyo avuga ku makuru yo kubyara umwana wa Kane

Umunyamide Kim Kardashian wamamaye ku mbugankoranya mbaga akaba ari n’umugore w’umuraperi Kanye West, yemeje amakuru yari amaze iminsi acicikana amu bitangazamakuru avuga ko uyu muryango ugiye kubyara undi mwana wa Kane.

Amakuru yemeza ko umuryango wa Kanye West na Kim Kardashian witegura kwibaruka undi mwana hifashishijwe uburyo bwa Surrogate aho umuntu abyara umwana ariko atwitiwe n’undi mugore.

Ibi yabikomojeho ,u kiganiro ‘Watch What Happens  yagiranye n’umunyamakuru witwa Andy Cohen wari watumiye Kim Kardashian n’abavandimwe be.

Cohen yabajije  Kim ati “Mugiye kugira undi mwana? Kim amusubiza agira ati “Nibyo”. Uyu mugore yahise anemeza ko uwo mwana uzavuka ari umuhungu.

Ni umwana wa Kabiri Kim na West bazaba babyaye biciye mu buryo bwa Surrogate nyuma y’uheruka kuvuka witwa Chicago West, aho bafata intanga zabo bombi, zigashyirwa mu wundi mugore akaba ari we ubatwitira.

Umwana wa Gatatu wa Kanye West na Kim Kardashian yavutse kuri ubu buryo bwo gutwitirwa muri Mutarama 2018, uyu muryango ukaba wari usanzwe ufite abandi bana babiri, aribo North w’imyaka itanu na Saint w’itatu.

Uyu muryango watangiye gushaka uzajya awutwitira nyuma yaho muganga atangarije Kim ko mu gihe cyose yaba yongeye gutwita, ubuzima bwe bwaba buri mu kaga, kubera ikibazo yagize murti Nyababyeyi ubwo yamaraga kwibaruka ubuheta.

Kim Kardashian yemejo bagiye kubyara undi mwana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger