Imyidagaduro

Kim Kardashian nyuma yo kunguka undi mwana yashyize hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe

Umuryango wa Kim Kardashian uherutse kubona undi mwana mu kugaragaza ibyishimo bafite mu muryango wabo , Kim Kardashian usanzwe ari umugore wa Kanye West yashyize hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe.

Aya mafoto akenshi akunze gushotora abagabo bakoresha murandasi, Kim Kardashian yayeretse abantu barengaho gato miliyoni 100 bamukurikira kuri Instagram. Nubwo muri Amerika abakobwa cyangwa se igitsina gore kidakangwa no kwifotoza bagaragaza ubwambure bwabo ariko ntabwo biba bisanzwe kubona umubyeyi ufite abana bageze kuri batatu yifotoza amafoto nkaya ari munzu maze yarangiza akayashyira hanze. Abenshi babikora iyo ari amafoto bifotoje bari ku mazi.

Iyi foto ikomeje kuvugisha benshi

Aya mafoto agaragaza ubwambure bwa  Kim Kardashian  aje nyuma yaho umuraperi Kanye West n’umugore we, Kim Kardashian, bahaye akayabo k’amafaranga undi mugore  kugirango abatwitire umwana maze namara kwibaruka azamubahe, uyu mwana bashakaga ni uwa gatatu usanga abandi babiri bari basanzwe bafite North “Nori” West w’imyaka ine na Saint West ufite umwaka umwe .

Iyi foto nayo igaragara kuri Instagram ye yateje impaka mu bantu

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger