AmakuruImyidagaduro

Kim Kardashian na Kanye West bagiye kubyarana umwana wa Kane

Kim Kardashian na Kanye West bagiye kwibaruka umwana wa kane bagiye kubyarirwa n’undi mugore wabatwitiye.

Nyina wa Kim Kardashian , Kris Jenner ubwo yari mukigiganiro The Ellen Show yatunguwe nokumenya ayo makuru avuga ko umukobwa we atigeze amumenyesha ko agiye kubyara.

Kim na Kanye bakodesheje umugore ngo ababyarire umwana wa kane kuko uwababyariye uwa gatatu atabashije kuboneka kuko hari undi yari amaze igihe gito abyariye.

Muri Mutarama 2019 Kim Kardashian yemeje ko yitegura umwana w’umuhungu wasamwe hifashishijwe gutera intanga mu wundi mugore.

Uyu mwana araza asanga North West ufite imyaka itanu, Saint West ufite imyaka itatu na Chicago West ugiye kuzaza umwaka, nawe akaba yaratwiswe n’undi mugore

Kuri ubungubu Kim Kardashian ahuguye ku masomoye  azamugira umunyamategeko agashyira mu bikorwa inzozi ze zo kuvana mu buroko abantu bafungiwe ibyaha bidakanganye , ibikorwa yanatangiye gukora.

Mu cyumweru gishize yabohoye umugabo wari warakatiwe gufungwa burundu.

Umuryango wa Kanye West uritegura umwana wa kane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger